Siporo

Inzozi za rutahizamu wa Rayon Sports Rudasingwa Prince wageneye ubutumwa abakunzi b’iyi kipe

Inzozi za rutahizamu wa Rayon Sports Rudasingwa Prince wageneye ubutumwa abakunzi b’iyi kipe

Rutahizamu ukiri muto wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince yavuze ko afite inzozi zo gukora cyane akaba yajya gukina hanze y’u Rwanda nk’uwabigize umwuga.

Uyu rutahizamu ukiri muto, ni umwe mu bakinnyi bagaragaza impano n’ubushake bwo kuba batera imbere mu rugendo rwabo rwa ruhago.

Mu gihe gito amaze muri Rayon Sports, amahirwe yagiye ahabwa yayakoresheje neza byatumye ku myaka ye 19 iyi kipe yaramugumanye yanga kumurekura.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Rudasingwa Prince yavuze ko inzozi ze ari ukujya hanze y’u Rwanda kandi akaba abona bishoboka.

Ati "Inzozi zanjye ni ugukina, nkarenga mu Rwanda nkaba najya no gukina hanze y’u Rwanda kandi nzabigeraho, ngomba gukora cyane kuko nabonye byose birashoboka cyane."

Uyu rutahizamu kandi yasabye abakunzi ba Rayon Sports kubashyigikira na we abizeza ko bazakora ibishoboka byose bakabaha ibyishimo.

Ati "Ubutumwa n’aha abakunzi ba Rayon Sports ni ugukomeza kudushyigikira bakatuba hafi, natwe tugakora iyo bwabaga kugira ngo natwe tubashimishe, badushyigikire natwe uko dushoboye tuzabaha ibyishimo."

Rudasingwa Prince yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yaje gutandukana naryo muri 2018 ari nabwo yajyaga kwiga muri LDK, niho umutoza Kayiranga Jean Baptiste yamubonye amutwara mu irerero rya Rayon Sports ari ho yavuye azamurwa mu ikipe nkuru.

Rudasingwa Prince afite inzozi zo kujya gukina hanze y'u Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top