Siporo

Kera kabaye umwanzuro ku kibazo cya Rayon Sports na Intare FC wafashwe

Kera kabaye umwanzuro ku kibazo cya Rayon Sports na Intare FC wafashwe

Komisiyo y’Ubujurire yafashe umwanzuro ko umukino wa 1/8 wo kwishyura ugomba guhuza Intare FC na Rayon Sports mu gikombecy’Amahoro ugomba kuba.

Ni nyuma y’imvururu zari zimaze iminsi umukino ugenda wimurwa kugeza aho Intare ifashe umwanzuro ko itazawukina ahubwo yakomeje muri 1/4 ikazakina na Police FC kuko Rayon Sports itubahirije ibisabwa ari ugutanga ikibuga ku masaha yasabwe ikagerekaho kwikura mu irushanwa.

Ejo nibwo Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA yaburanishije impande zombi aho Rayon Sports yavuze ko ibyo Intare FC ishingiraho nta shingiro kuko bavuye mu gikombe cy’Amahoro kuko hari ibyo batari bishimiye bikemutse baragaruka cyane ko amategeko y’igikombe cy’Amahoro atagena uburyo uwasezeye agarukamo.

Komisiyo yasabye kubaha umwanya bakiherera bakaza kubagezaho umwanzuro.

Amakuru avuga ko ku mugoroba w’ejo hashize umwanzuro wari wamaze gufatwa ari uwo gusezerera Rayon Sports mu irushanwa kuko yishe amategeko, gusa bivugwa ko perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yabasabye kudatangaza uyu mwanzuro bakabanza bagakorana inama kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mata 2023.

Inama yabaye ndetse birangira iyi Komisiyo yisubiyeho yemeza ko umukino wa 1/4 ugomba kuba. Umukino ubanza Rayon yatsinze 2-1.

Itangazo rya FERWAFA yasohoye yagize iti "Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yemeje ko icyemezo cyafashwe na Komisiyo ishinzwe amarushanwa cyo ku wa 20/03/2023 kidahindutse, Rayon Sports na Intare FC zizakina, umukino wo kwishyura wa 1/8 w’Igikombe cy’Amahoro, itariki uzakinirwaho bakazayimenyeshwa na FERWAFA."

Uko byatangiye

izwe tariki ya 8 Werurwe kuri Stade Muhang, waje kwimurwa habura amasaha 24 (kuko iyo tariki hagombaga kubera ibirori byo kwizihiza umunsi w’abagore) ugashyirwa i Bugesera maze Intare na zo zirabyanga zivuga ko amasaha arimo atari ahagije kugira ngo umukino wimurwe.

Ku wa Gatatu (tariki ya 8 Werurwe) Rayon Sports yitegura kujya ku kibuga ni bwo yandikiwe na FERWAFA iyimenyesha ko umukino washyizwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe kubera ko hari kubera imikino 2 kandi bishoboka ko bari kugera mu minota y’inyongera hakanaterwa penaliti kandi iki kibuga nta matara gifite. Rayon Sports na yo ihita yandika isezera mu irushanwa.

Nyuma yo kuganira na FERWAFA, Rayon Sports yatangaje ko ibyari bibabangamiye byakemutse yemeye kugaruka mu irushanwa.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 25 Werurwe 2023, FERWAFA yatangaje ko uyu mukino uzaba ku wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 mu Bugesera saa 15h00’.

Intare zikaba zarateye utwatsi iki cyemezo zafashe nk’agasuzuguro, zandikira FERWAFA ziyimenyesha ko mu gihe cyose zitamenyeshejwe impamvu uyu mukino utabaye itariki yari iteganyijwe, zititeguye kuwukina ahubwo FERWAFA yazaba ari yo ikina na Rayon Sports.

Iti "Twasanze iby’umukino uteganyijwe mu ibaruwa no137/FERWAFA/2023 twe bitatureba, kuko inama zose zijyanye na wo nta n’imwe twatumiwemo, impande zitabiriye zikaba ari zo zizawukina."

FERWAFA yahise ikuraho uyu mukino maze ikibazo igishyira muri Komisiyo y’Ubujurire ari na yo irimo kugikurikirana.

Umukino wo kwishyura wa Rayon Sports na Intare FC mu gikombe cy'Amahoro wagumyeho
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 4-04-2023

    Nibatange amahoro umukino ube

IZASOMWE CYANE

To Top