Siporo

Kumasha no gutwara Ifarasi, bimwe mu byaranze ibihe byiza Sugira yagiriye Mera Neza(AMAFOTO)

Kumasha no gutwara Ifarasi, bimwe mu byaranze ibihe byiza Sugira yagiriye Mera Neza(AMAFOTO)

Shampiyona yarasojwe ubu abakinnyi bari mu biruhuko bitegura umwaka utaha w’imikino, rutahizamu Sugira Ernest yafashe akanya atemberera kuri Mount Kigali muri Mera Neza aho yagiriye ibihe bitandukanye.

Umwaka w’imikino uba ari muremure kandi abakinnyi bahuriramo na byinshi, niyo mpamvu iyo urangiye bashaka icyabafasha kuruhuka neza.

Bamwe umwanya munini bawumarana n’imiryango yabo basohotse, bagasangira cyane ko ari nacyo gihe baba babonye akanya ko kumarana igihe kinini nta gitutu cy’akazi bariho.

Kuri iyi nshuro biragoye ko wasohoka mu Mujyi wa Kigali ukajya gutemberera ahandi bitewe n’ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, kuba kandi umuryango wasohoka ukajya gusangira ntibyemewe kimwe n’ibirori byo mu rugo ntibyemewe.

Ibi nibyo byatumye rutahizamu usoje amasezerano muri Rayon Sports afata icyemezo akijyana ahantu kugira ngo yiyibagize ibyo amazemo iminsi muri shampiyona, aruhure mu mutwe.

Mu mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyamabaga ze, amugaragaza agendera ku mugozi, atwara Ifarasi, ibimoto binini ndetse anamasha(kurashisha umuheto).

Yatwaye Ifarasi
Byari ibyishimo nk'umuntu wese wari waje kuruhuka
Yatwaye na moto
Yagendeye ko ku mugozi
Bamwambika yitegura kumasha
Sugira Ernest yafashe umwambi atamika mu muheto arafora yitegura kurekura kugira ngo arase(amashe)
Intego yagombaga gupima
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top