Siporo

Luvumbu wakunzwe cyane muri Rayon Sports yateye umugongo iyi kipe

Luvumbu wakunzwe cyane muri Rayon Sports yateye umugongo iyi kipe

Mu mezi abiri yayikiniye, byari bihagije ngo yigarurire imitima y’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports, Heritier Lumbuvu byari byitezwe ko ashobora kongera amasezerano muri iyi kipe arimo yamaze gusinyira ikipe ya Desportivo Huíla 1o de Agosto muri Angola.

Muri Mata 2021 nibwo Heritier Luvumbu Nzinga yasinyiye Rayon Sports kuyikinira shampiyona y’umwaka w’imikino 2020-21 yakinwe mu gihe cy’amezi 2.

Nyuma y’uko shampiyona irangiye, abakunzi b’iyi kipe bari bazi ko azongerera iyi kipe amasezerano cyane ko n’ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bwatangiye ibiganiro na we.

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports aherutse gutangaza ko uyu mukinnyi arimo yifuza amfaranga menshi batabona.

Heriter Nzinga Luvumbu akaba yamaze gusinya umwaka umwe w’amasezerano mu ikipe ya Desportivo Huíla 1o de Agosto.

Luvumbu mu gihe gito yari amaze muri Rayon Sports, yigaruriye imitima y'abakunzi benshi
Luvumbu yamaze gusinyira Desportivo Huíla 1o de Agosto
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top