Siporo

Mu kiniga kinshi Bidjeme yeruye ko umutoza wungirije wa APR FC wagize isoni zo kumusuhuza ari umuntu mubi, ‘virus’ mu ikipe

Mu kiniga kinshi Bidjeme yeruye ko umutoza wungirije wa APR FC wagize isoni zo kumusuhuza ari umuntu mubi, ‘virus’ mu ikipe

Myugariro mpuzamahanga w’umunya-Cameroun wakiniraga APR FC, Salomon Banga Bindjeme yeruye ko kudakina kwe muri iyi kipe byanatumye batandukana ntaho bihuriye n’umutoza mukuru, Thierry Froger ahubwo umwungiriza we, Khouda Karim ari we kibazo gikomeye.

Banga yinjiye muri iyi kipe muri Nyakanga 2023, aho yaje gufasha iyi kipe mu bwugarizi nk’ikipe yari ikva kuri gahunda yo gukinisha abenegihugu igasubira kuri gahunda yo gukoresha n’abanyamahanga.

Uyu myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi ntabwo yigeze agira amahirwe yo kubona amahirwe yo gukina ahagije kugeza aho nyuma y’amezi 7 mu myaka 2 yasinye ahise atandukana na APR FC yerekeza muri Al Shorta SC yo muri Iraq.

Umwanya muto yahabwaga yitwaraga neza ndetse benshi bakibaza impamvu adahabwa umwanya uhoraho ari n’aho benshi batangiye gutera amabuye umutoza mukuru Thierry Froger.

Ejo hashize ni bwo uyu mukinnyi yasezeweho n’ubuyobozi ndetse n’abafana ba APR FC, gusa yasize ashyize umucyo ku kimujyanye ko ari ukubura umwanya wo gukina kandi bitagakwiye.

Ati “ "Nta gihe kinini maze mu Rwanda, muri APR, ariko byatewe by’umwihariko n’umwanya wo gukina. Ndi umukinnyi wa ruhago, ndi umukinnyi mpuzamahanga, nkinira Ikipe y’Igihugu Nkuru ya Cameroun, ntabwo nabonye igihe gihagije cyo gukina."

"Umutoza wa Cameroun, Rigobert Song, twari kumwe muri CHAN 2018, muri Maroc. Ni umutoza unzi neza, turavugana cyane. Yambajije impamvu ntakina, yashakaga kumpamagara, ariko nta buryo yari kubikoramo kuko ntakinaga. Nabwiye ubuyobozi [bwa APR] ko nkeneye gukina."

Yunzemo ati” Navuga ko ari amahitamo y’umutoza, muzi ko umutoza agomba kubahwa, ni we Boss. Yabonaga ntajyanye n’imikinire y’ikipe, ni igitekerezo cye, yanze kunkinisha. Buri wese yarabibonye, ntabwo yashakaga ko nkina. Igihe nahabwaga umwanya, iminota itatu cyangwa ine, nagaragazaga icyo nshoboye ariko ntabwo yanyuzwe. Ntabwo byari ikibazo cyanjye, cyari icy’umutoza."

Yakomeje avuga ko atazi ikibazo yagiranye n’umutoza wungirije Khouda Karim kuko ari we watumaga adakina, kugeza aho ubwo abandi bamusezeraga we yagize isoni zo kumusuhuza.

Ati “Umutoza wungirije ntiyashoboraga kunsuhuza kuko afite isoni kuko ntiyiyumvisha uburyo umukinnyi nkanjye naba ndi hano, ariko ntabwo ari umuntu ufata icyemezo gikwiye."

Yakomeje avuga ko umutoza mukuru Thierry Froger nta kibazo na kimwe afite ahubwo umutoza wungirije, Khouda Karim ari umuntu mubi cyane.

Ati "Uyu munsi reka mbivugire imbere y’itangazamakuru, umutoza [Froger] nta kibazo cye, si mubi, umubi ni umutoza wungirije. Ntabwo ibyo akora ari ibya kimuntu. Ni umuntu mubi. Ntabwo nzi icyo namutwaye. Niba mwabibonye, nasuhuje abatoza bose, yewe n’umutoza mukuru yambwiye amagambo amwe yo kuntera imbaraga no kunshimira, ariko we ntiyabibasha."

Si ubwa mbere bivuzwe ko umubano w’umutoza wungirije Khouda Karim n’abakinnyi waba ari ikibazo, kuko mu minsi ishize twabagejejeho inkuru y’uko atajya imbizi n’abakinnyi barimo Bindjeme, Apam ndetse na Shiboub wazize kumwima akababo.

Banga yavuze ko umutoza wungirije ari we kibazo muri APR FC
Yashimiwe n'ubuyobozi
Yari akunzwe n'abafana
Khouda Karim ni we kibazo muri APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top