Myugariro wa Gasogi United, Nshimiyimana Marc Govin amaze icyumweru afunzwe nyuma yo gutumizwaho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Tariki ya 20 Nzeri 2024 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Sitasiyo ya Kanombe rwari rwatumijeho uyu myugariro wo ku ruhande rw’iburyo kugira ngo bagire ibyo bamubaza.
Ntabwo byakunze ko yitaba kuri uwo munsi ahubwo yabanje gukina umukino wa shampiyona bari bafitanye na Rayon Sports ibatsinda 1-0 ku wa 21 Nzeri 2024.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ku wa Mbere tariki ya 23 Nzeri ari bwo yitabye ahita anafungwa kuko ntiyagarutse.
Inshuro zose ISIMBI yagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry ngo imenye byinshi uyu mukinnyi aregwa ntibyakunze kuko atatibaga telefoni.
ISIMBI yamenye ko umukobwa bahoze bakundana ari we ushobora kuba yaratanze ikirego bitewe n’uko uyu mukinnyi yamubangamiraga, akamukangisha amafoto bari kumwe igihe bakundanaga.
Ibitekerezo