Siporo

Nabonye KNC atwita abagore bayo - Muhire Kevin wababajwe no kwegura kwa perezida wa Rayon Sports

Nabonye KNC atwita abagore bayo - Muhire Kevin wababajwe no kwegura kwa perezida wa Rayon Sports

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko bababajwe no kwegura kwa perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele ariko bitabaciye intege ahubwo bagomba gutsinda Gasogi United bakamutura intsinzi.

Perezida wa Rayon, Uwayezu Jean Fidele yeguye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 13 Nzeri 2024 kubera impamvu z’uburwayi aho yagiye kwivuriza hanze y’igihugu.

Muhire Kevin yavuze ko kugenda kwe bitavuze ko ikipe yasenyutse kuko buri gihe abayobozi bagenda hakaza abandi.

Ati "Perezida yaragiye, kuba yaragiye ntibivuze ko ikipe yasenyutse, ikipe irahari izahoraho, nta muntu uhora mu ikipe hari igihe kigera bamwe bakagenda abandi bakaza, kuba perezida yaragiye ni byo twebwe tumeze neza, kuba ikipe irimo itanga amakuru iba ihishe byinshi inyuma."

Yakomeje avuga ko yagiye kubera uburwayi, rero bagiye gukora cyane kugira ngo intsinzi bayimuture.

Ati "Kuba perezida yaragiye, yagiye kubera uburwayi twebwe abasigaye tugiye guhatana byibuze umukino wa Gasogi tuwumuture."

Yemeje ko nk’abakinnyi byababaje kuko yari umuyobozi wa bo kandi iyo umuyobozi asize ingabo zibabara.

Ati "Byaratubabaje kuko yari umuyobozi wacu kandi iyo umuyobozi agiye ingabo asize zirababara, twarababaye ariko ntibyaduciye intege tugomba kugaragaza ko turi abagabo. "

Yasabye abakunzi ba Rayon Sports kuza kubashyigikira kuko ibihe bibi byarangiye bagiye guhera kuri Gasogi na KNC wabise abagore bayo.

Ati "Ibihe bibi byarangiye, tugiye guhera kuri Gasogi United na perezida wayo, perezida wayo arimo aratangaza byinshi nabonye atwita ngo turi abagore bayo ariko turabereka ko turi abagabo bo ari ikipe nto kandi mu kibuga bizagaragara."

Rayon Sports izakina na Gasogi United ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024 mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro.

Kevin yavuze ko bagomba gutsinda Gasogi United intsinzi bakayitura Uwayezu Jean Fidele wari umuyobozi wa Rayon Sports akaba yareguye kubera uburwayi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top