Siporo

Ngando Omar na Abedi ibibazo byakemutse basinyira Kiyovu Sports

Ngando Omar na Abedi ibibazo byakemutse basinyira Kiyovu Sports

Abakinnyi babiri b’Abarundi, Ngando Omar na Bigirimana Abedi basinye amasezerano y’imyaka 2 muri Kiyovu Sports.

Aba bakinnyi bombi bageze mu Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi aho bagombaga guhita basinyira Kiyovu Sports.

Kuwa Gatatu w’iki Cyumweru nibwo bagombaga gusinya ariko habaho ikibazo cy’uko banze kwakira sheki bo bashakaga amafaranga, uyu muhango w’imuriwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane.

Ejo ubwo bari bagiye gusinya havutse ikibazo cy’uko Bigirimana Abedi nyuma yo kumvikana na Kiyovu Sports yasinye amasezerano y’imyaka 8 muri Rukinzo FCyahozemo ahita anoherezwa muri FERWAFA, akaba yashakaga ko ayo masezerano ahuzwa n’ayo agomba gusinyira Kiyovu Sports.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bukaba bwarahise bujya muri FERWAFA kugaragaza iki kibazo ndetse bugaragaza ko bunafite ibyangombwa by’uyu musore birimo n’urwandiko rumurekura ‘release letter’ ivuye muri Rukinzo. Ibi byatumye na Ngando Omar yanga gusinya mugenzi we atarasinya.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko amasezerano ya Rukinzo FC yateshejwe agaciro aguma ahagati y’umukinnyi na Rukinzo FC, Kiyovu Sports itabyinjiyemo.

Bumvikana ko nasoza amasezerano ye muri Kiyovu Sports igakenera kumwongera bazasubira kuvugana n’iyi kipe kandi mu gihe Kiyovu Sports yamugurisha adasoje amasezerano hari ijanisha rizajya muri Rukinzo FC.

Ku gicamunsi cy’uyu munsi ku wa Gatanu, aba basore baje gusinyira Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka 2 ndetse bahita banishyurwa umwenda w’amafaranga bari babasigayemo ubwo basinyanaga imbanziriza maseserano.

Ngando Omar(Iburyo), Bigirimana Abedi(Ibumoso) bari kumwe na Mvuyekure Francois(hagati) perezida wa Kiyovu Sports nyuma yo gusinya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top