Siporo

Nifuza ko mwese muzava Ethiopia mwaguzwe - Perezida wa Rayon Sports ashyikirizwa ibikombe yegukanye (AMAFOTO)

Nifuza ko mwese muzava Ethiopia mwaguzwe - Perezida wa Rayon Sports ashyikirizwa ibikombe yegukanye (AMAFOTO)

Mu muhango wo kwakira ikipe y’abakobwa ya Rayon Sports banabashimira uko bitwaye muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-24, perezida wa Rayon Sports, uwayezu Jean Fidele yasabye iyi kwitegura CECAFA ndetse bazanigurishe.

Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 4 Gicurasi 2024, aho umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yari yakiriye iyi kipe mbere y’uko bajya mu biruhuko.

Iyi kipe yashyikirije umuryango wa Rayon Sports igikombe cya shampiyona y’abagore y’icyiciro cya mbere begukanye ndetse n’igikombe cy’Amahoro. Ni nyuma y’imyaka 2 ishinzwe akaba ari umwaka wa yo wa mbere mu cyiciro cya mbere.

Uwayezu Jean Fidele yavuze ko bateguye umwaka w’imikino wa 2023-24 bashyizemo imbaraga zose ariko ikipe y’abagore iba ari yo yitwara neza.

Ati "Twateguye umwaka, dushyiramo imbaraga zishoboka, icyavuyemo ni uko ikipe y’abari n’abategarugori yatwaye shampiyona itsinzwe umukino umwe, inganyije umwe. Yakinnye igikombe cy’Amahoro iracyegukana itsinze ibitego 4-0 ku mukino wa nyuma."

Yakomeje avuga urugendo rugikomeje aho bagonba kwitegura CECAFA izatanga itike yo kuzakina CAF Women Champions League.

Ati "Urugendo ruracyakomeje kuko mu kwa 8 hari CECAFA dushaka itike yo gukina Champions League."

Yabasabye ko bagomba kwitwara neza muri iyi CECAFA ku buryo basobora no kwigurisha, bakaba bava mu Rwanda bakajya gukina hanze y’u Rwanda.

Ati "Nababwiye ko nifuza abakinnyi bose tuzava muri Ethiopia babaguze, tukaza tugatangira bushya. Muri ikipe nziza murashoboye."

Nyuma yo gushyikirizwa ibi bikombe Rayon Sports yegukanye, ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports n’ubw’ikipe y’abagore, biteganyijwe ko ejo ku wa Kabiri bazabijyana mu Karere ka Nyanza kubyereka aka karere nk’umuterankunga wa yo.

Umuryango wa Rayon Sports washyikirijwe ibikombe Rayon Sports y'abagore yegukanye
Ubwo visi kapiteni Dorthée yashyikirizaga perezida wa Rayon Sports igikombe cya shampiyona begukanye
Kapiteni, Kalimba Alice amushyikiriza igikombe cy'Amahoro
Présidente wa Rayon Sports WFC, Jeannine afite ibikombe byombi
Benekana Axella, umunyamabanga wa Rayon Sports WFC
Umutoza wa Rayon Sports WFC, Rwaka Claude
Patrick Namenye umunyamabanga wa Rayon Sports
Murego ushinzwe umutekano muri Rayon Sports WFC
Bafashe ifoto y'urwibutso
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top