Siporo

Nkunda u Rwanda, u Rwanda ni mu rugo - Babuwa Samson nyuma yo gusinya muri Angola

Nkunda u Rwanda, u Rwanda ni mu rugo - Babuwa Samson nyuma yo gusinya muri Angola

Nyuma y’uko asinyiye ikipe ya Futebol Clube Bravos do Maquis yo mu cyiciro cya mbere muri Angola, rutahizamu w’umunya-Nigeria, Babuwa Samson yashimiye buri wese wabigizemo uruhare kandi avuga ko u Rwanda ruri ku mutima we.

Uyu rutahizamu wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, mu mpera z’icyumweru gishize nibwo yerekeje muri iki gihugu kurangizanya n’iyi kipe.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021 nibwo uyu mukinnyi yasinyiye iyi kipe amasezerano y’umwaka umwe.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yashimiye buri wese wagize uruhare kugira ngo agere aho ageze.

Ati "ndashaka gukoresha aya mahirwe kugira ngo nshimire buri umwe wese wafashije Babuwa Samson, abafana banjye, umuryango wanjye, ndi hano gutangira ihangana rishya, ni byinshi banyitezeho, ndashimira buri wese wabanye nanjye mu bihe byiza n’ibibi."

Yakomeje avuga ko yishimira u Rwanda kandi u Rwanda ari iwabo bityo ko ibyo yakoze mu Rwanda ashaka no kubikora muri Angola.

Ati "nshaka gukora nk’ibyo nakoze mu Rwanda, nshaka kuba rutahizamu watsinze ibitego byinshi, u Rwanda ruzahora ari mu rugo, mu kiruhuko ngomba kuza mu Rwanda kuko u Rwanda ndarukunda."

Babuwa Samson ni rutahizamu wageze mu Rwanda muri 2016 aje mu ikipe ya Sunrise FC, batandukanye 2020 ajya muri Kiyovu Sports yakiniraga kugeza uyu munsi.

Umwaka we wa nyuma muri Sunrise FC (2019-20) ni we wabaye rutahizamu wahize abandi aho yatsinze ibitego 15, umwaka ushize w’imikino akaba yaratsinze ibitego 3.

Babuwa Samson yerekeje mu cyiciro cya mbere muri Angola
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Imanishiimwe
    Ku wa 10-08-2021

    Mumpe amakuru avugwa muri rayon abakinyi igomba gusinyisha

  • Imanishiimwe
    Ku wa 10-08-2021

    Mumpe amakuru avugwa muri rayon abakinyi igomba gusinyisha

To Top