Siporo

Noam Emeran biracyagoranye, Warren Kamanzi na Ndayishimiye Mike Tresor mu Mavubi hari amahirwe menshi

Noam Emeran biracyagoranye, Warren Kamanzi na Ndayishimiye Mike Tresor mu Mavubi hari amahirwe menshi

Ubu u Rwanda ruhanze amaso abakinnyi 3 Noam Emeran, Warren Kamanzi na Ndayishimiye Mike Tresor ngo barebe ko bakwemera kuza gukinira ikipe y’igihugu Amavubi.

Ubu gahunda u Rwanda rwihaye ni ugushaka buri mukinnyi wese ufite inkomoko mu Rwanda rukamwegera bakamwumvisha kuba yaza gukinira ikipe y’igihugu.

Ni urugamba rutoroshye kuko aba bakinnyi baba baravukiye hanze y’u Rwanda baba bafite inzozi ko bazakinira ibihugu by’ibihangange.

Ubu mu bakinnyi Amavubi ahanze amaso harimo Noam Emeran ukinira FC Groningen mu cyiciro cya mbere mu Buholandi, avuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi na se Emeran Fritz Nkusi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi.

Uyu byakabaye byoroshye kuko hari impamvu nyinshi yakabaye ahitamo u Rwanda, gusa uyu mukinnyi w’imyaka 22 wakuriye mu Bufaransa akahava yerekeza mu irerero rya Manchester United ariko ntagire amahirwe yo kuzamurwa mu ikipe nkuru aka kanya ntabwo yiteguye.

Ikintu cya mbere cyabanje kugorana ni uko se yambuwe ubwenegihugu, ibintu yavugaga ko atakwifuriza umwana we ko byazamubaho.

Gusa nyuma y’ibiganiro byafashe igihe kinini, yaje kuva ku izima binagizwemo uruhare na nyina wa Emeran cyane ko aba mu Rwanda.

Gusa yababwiye igisigaye ari amahitamo ya Emeran Noam, gusa uyu mukinnyi abamwegereye bakubwira ko atari nonaha kuko yumva afite icyizere ko u Bufaransa buzamuhamagara, gusa bitinze yemereye u Rwanda ko azarukinira.

Undi u Rwanda ruhanze amaso ni Ndayishimiye Mike Tresor w’imyaka 25 ukinira Burnley mu Bwongereza, avuka kuri se w’Umurundi na nyina w’Umunyarwandakazi ariko akaba yarakiniye abato b’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi ndetse no muri Kamena 2023 yahamagawe mu ikipe nkuru arayikinira.

Gusa nyuma y’icyo gihe ntabwo yongeye guhamagarwa ibintu abamwegereye bavuga ko byatumye atekereza kabiri.

Ni umukinnyi usatira anyuze ku ruhande, amakuru avuga ko u Rwanda rutigeze rukurayo amaso ubu ndetse ari dosiye igezweho barimo gukoraho hakaba hari icyizere ko yakwemera guhindura akaza gukinira u Rwanda.

Undi ni myugariro wo ku ruhande rw’iburyo muri Toulouse FC mu Bufaransa, Warren Håkon Christofer Kamanzi w’imyaka 23 uvuka ku mubyeyi w’umunyarwanda.

Kamanzi wakiniye abatarengeje imyaka 21 ba Norway ategereje ko no mu ikipe nkuru yagirirwa icyizere, gusa uko bitinda agenda abivamo, amakuru avuga ko kuri iyi nshuro adahamagawe yahita afata umwanzuro akaba yakinira u Rwanda, amakuru aturuka muri FERWAFA ni uko adahamagawe hari amahirwe yo kumubona mu Mavubi mu kwezi gutaha.

Warren Kamanzi ashobora kuza mu Mavubi vuba
Emeran Noam biracyagoranye
Ndayishimiye Mike Tresor ashobora kuza mu Mavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top