Siporo

Nsabimana Aimable yakomeje ku byo kwirukanwa muri APR FC, icyamugaruye mu Rwanda

Nsabimana Aimable yakomeje ku byo kwirukanwa muri APR FC, icyamugaruye mu Rwanda

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda avuye muri Saudi Arabia adakiniye ikipe yari agiyemo, myugariro Nsabimana Aimable avuga ko habayeho kutumvikana n’iyi kipe ihindura ibyo bari bumvikanye ariko akaba azasubirayo mu kwezi kwa Mbere k’umwaka utaha.

Muri Kanama 2022 nibwo Aimable Nsabimana na Kwizera Olivier bavuye mu Rwanda berekeje muri Saudi Arabia mu cyiciro cya kabiri mu ikipe ya Jeddah ariko biza kurangira iyi kipe batayikiniye aho Olivier yahise ajya mu cyiciro cya gatatu mu ikipe ya Al-Kawkab, Aimable Nsabimana we agaruka mu Rwanda.

Aganira na ISIMBI, Nsabimana Aimable yavuze ko bageze muri iyi kipe igashaka guhindura ibyo bari bumvikanye n’uwabajyanye (manager) maze bakabwirwa ko bategereza muri Mutarama umwaka utaha.

Ati “navuye hano nerekeza Saudi Arabia gusa ikibazo cyabaye hari ibyo twumvikanye mbere yo guhaguruka njyezeyo ibintu barabihindura bituma mbasha kugaruka ariko mu kwa Mbere babwiye ko ibintu bizaba biri ku murongo nzahita nsubirayo.”

“Twagiyeyo uwadutwaye ntabwo yadutereranye aho ikibazo cyabaye hari ibyo yari yumvikanye n’ikipe tugezeyo irabihindura na we aratubwira ngo ntabwo mugomba gusinya kubera ko perezida yari yaragiye mu Misiri, aravuga ngo tumutegereze kuko ari we bari baravuganye ibigendanye n’amafaranga, aratubwira ngo dutegereze mu kwa Mbere mbona gutegereza nta mpamvu, ndavuga ngo reka nze nshake aho nsinya amezi 3 mu kwa Mbere mbe nasubirayo.”

Mbere yo kujya muri Saudi Arabia yari yatandukanye na APR FC yari asigaraniye umwaka umwe, agaruka ku mpamvu batandukanye yavuze ko na we ntabyo azi yabonye babimubwira.

Ati “ikibazo cyabaye ntacyo nzi, ibyo bya APR FC ntabyo nzi ni kuriya nanjye nabibonye.”

Aimable Nsabimana nyuma yo kugaruka mu Rwanda akaba yarasinyiye Kiyovu Sports kuyikinira imikino ibanza ya shampiyona aho avuga ko azahita ajya gukina hanze y’u Rwanda.

Aimable Nsabimana avuga ko kwirukanwa muri APR FC na we byamutunguye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ishema furaha blaise
    Ku wa 11-10-2022

    Morning merereye mu karere ka nyamagabe umurenge wa tare
    Nkunda football gusa champion yu rwanda kubera zagara irimo
    Bizajya bitwicira umupira rwose champion yacu izagera kurwego rushimishije mugihe na kimenyane kibamo mugihe tuzagira federation irimo umuntu ushira mugaciro murakoze

  • Zzzz
    Ku wa 8-10-2022

    Ni umuswa

IZASOMWE CYANE

To Top