Siporo

Rafael York uri mu Mavubi yaciye amarenga ko agiye kwerekeza mu ikipe ikomeye

Rafael York uri mu Mavubi yaciye amarenga ko agiye kwerekeza mu ikipe ikomeye

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Rafael York nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya AFC Eskilstuna yavuze ko ubu azerekeza mu ikipe ikomeye.

Rafael York wasoje amasezerano ye muri AFC Eskilstuna yakinaga mu cyiciro cya kabiri, ikaba yarananiwe kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko mu gihe cyose ikipe ye itabasha kuzamuka mu cyiciro cya mbere nta masezerano azayongerera.

Ati "nasabye umpagarariye kuba ategereje kubera ko nizamuka 100% nzagumana na yo ariko mu gihe itazamuka na bo barabazi nzanzamuka njyenyine. Amakipe menshi yo mu cyiciro cya mbere yifuza kuba yansinyisha, umwaka ushize amakipe agera muri 5 yifuzaga kunsinyisha.”

Uyu mukinnyi akaba yamaze kwemeza ko atazakomezanya na AFC Eskilstuna ariko na none yirinda kuvuga aho azerekeza ariko ngo izaba ari ikipe ikomeye.

Ati "Sinshaka kubivugaho byinshi. Reka turebe, bizaba ari byiza, izaba ari ikipe nziza. Amakipe arahari muri Sweden no hanze yayo. Ntabwo nabivugaho byinshi ariko buri wese azabimenya."

Rafael York w’imyaka 23 yakiniye amakipe atandukanye muri Sweden aho 2014-18 yakiniraga Sandvikens IF, ubwo yari muri iyi kipe 2016 yatijwe muri Gefle IF, 2017 atizwa muri VFL Bochum. Umwaka wa 2018-19 yawukinnye muri AFK Varnamo aho yakinnye imikino 7 ihita imutiza muri Sandvikens IF. 2019 kugeza 2021 yakiniraga Kalmar FF muri 2021 ni bwo yerekeje muri AFC Eskilstuna yakiniraga kugeza uyu munsi.

Rafael York yavuze ko azerekeza mu ikipe ikomeye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Shira iriho
    Ku wa 19-11-2022

    Rafael York yarakwiriye gukina nibura muri champion a ikomeye wenda mubwongereza cg espagne na France kuko arashoboye kbx

IZASOMWE CYANE

To Top