Siporo

Rayon Sports yamaze gutandukana na myugariro wa yo

Rayon Sports yamaze gutandukana na myugariro wa yo

Rayon Sports yamaze gutandukana na myugariro Ishimwe Elie Ganijuru wari uyimazemo imyaka 2.

Ganijuru Elie yageze muri Rayon Sports muri 2022 avuye muri Bugesera FC, umwaka we wa mbere ukaba waramubereye mwiza.

Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira ntabwo yahiriwe n’umwaka we wa kabiri ari wo wa nyuma kuko yabuze umwanya wo gukina kubera Bugingo Hakim wamwicaje.

Nyuma yo gusoza amasezerano ye akaba yaramaze kumvikana na Rayon Sports ko batazakomezanya, iyi kipe yamaze kumurekura.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yanamaze guhabwa urupapuro rumurekura (release letter), bidasubirwaho ntazakomezanya na Rayon Sports umwaka utaha w’imikino wa 2024-25.

Ganijuru Elie amakuru avuga ko nta gihindutse agomba kwerekeza mu ikipe ya Police FC yagaragaje ko imwifuza kujya gusimbura Rutanga Eric.

Ganijuru Elie yamaze gutandukana na Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nkinzingabo Amiru
    Ku wa 5-06-2024

    Nuko mwakonkera imbaraga mukutugezaho amakuru

  • Enock
    Ku wa 5-06-2024

    50 millions ko Ari nyinshi kuri alija

IZASOMWE CYANE

To Top