Siporo

Rayon Sports yasezereye abakinnyi 5 (AMAFOTO)

Rayon Sports yasezereye abakinnyi 5 (AMAFOTO)

Rayon Sports yamaze kumenyesha abakinnyi batanu ko batazakomezanya mu mwaka w’imikino utaha ko bajya kwishakira ahandi.

Aba bakinnyi batanu bose bakaba bari basoje amasezerano ya bo, akaba ari abanyamahanga bane ndetse n’umunyarwanda umwe.

Ku isonga ni umunyezamu Hategekimana Bonheur wageze muri iyi kipe 2021 avuye muri Espoir FC akaba yari ayimazemo imyaka 4. Yayifashije kwegukana igikombe cy’Amahoro cya 2023.

Umunya-Maroc, Youssef Rharb ukina asatira anyuze ku mpande wari wagarutse muri iyi kipe mbere y’intangiriro z’umwaka w’imikino wa 2023-24, yari yasinye umwaka umwe ubu akaba atazongera amasezerano muri Rayon Sports na we yashimiwe.

Hari kandi umurundi ukina mu kibuga hagati, Mvuyekure Emmanuel na we yari yasinye umwaka umwe, akaba awusoje. Gusa ntabwo byamugendekeye neza ari na yo mpamvu atazakomezanya na Rayon Sports.

Hari ba rutahizamu babiri bageze muri Rayon Sports muri Mutarama 2024 aho basinye amezi 6, bari baje gufasha ikipe mu mikino yo kwishyura, gusa ntabwo umusaruro wa wo wabaye mwiza.

Abo ni umunya-Senegal, Paul Alon Gomis ndetse n’umunya-Guinea, Alsény Camara Agogo we wagiye muri Werurwe 2024 wari wasabye uruhushya kuko yari afite ibibazo mu muryango. Aba bakinnyi babwiwe ko umusaruro wa bo utashimwe bakishakira ahandi.

Biravugwa ko nyuma y’aba bakinnyi hari n’abandi bakinnyi bashobora kubakurikira ndetse benshi.

Youssef Rharb yatandukanye na Rayon Sports
Paul Alon Gomis ntabwo yahiriwe muri Rayon Sports
Alsény Camara Agogo we yari yagiye mbere
Mvuyekure Emmanuel na we yatandukanye na Rayon Sports
Hategekimana Bonheur yashimiwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top