Siporo

Robertinho yababajwe no gutakaza Haruna Niyonzima

Robertinho yababajwe no gutakaza Haruna Niyonzima

Umutoza wa Rayon Sports, Robertihno yavuze ko ari igihombo gutakaza umukinnyi nka Haruna Niyonzima kuko ari umukinnyi mukuru wafasha byinshi ariko na none ni umupira w’amaguru.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo amakuru yamenyekanye ko Haruna Niyonzima wari amaze igihe kitageze ku mezi abiri asinyiye Rayon Sports yaseshe amasezerano n’iyi kipe.

Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho yifurije amahirwe masa mu bindi bikorwa agiyemo.

Ati "Haruna ni umukinnyi mukuru wakinnye no muri Tanzania, umukinnyi w’ikipe y’igihugu. Namwifuriza amahirwe masa mu hazaza he."

Yakomeje avuga ko yumvise ko agiye gutangira urugendo rwe mu butoza kandi bitewe n’ubunararibonye afite bizamuhira.

Ati "Ikindi numvise ni uko yatangiye kubaka urugendo rwe mu butoza, ni ikintu cyiza kuko ni umuntu witonda, amahirwe masa kuri we, bitewe n’ubunararibonye afite mu mupira afite ahazaza heza mu butoza, biranshimishije kuba agiye gukomeza muri ruhago ni byiza ku mupira w’u rwanda."

Yavuze ko gutakaza umukinnyi nka Haruna Niyonzima ari igihombo ariko na none ni umupira w’amaguru, yizeye ko yazagaruka no muri Rayon Sports nk’umutoza.

Ati "Nakiriye amakuru ubwo twari mu mukino. Ni igihombo kuri we ariko ni umupira. Ikindi ni uko ikipe nka Rayon Sports izamushyigikira kuko agiye kurangiza amasomo ya Licnese B, azakenera Licence A, License Pro, Rayon yakazamuhaye amahirwe nk’uko yayikiniye akaba yanayibera umutoza."

Haruna Niyonzima amakuru avuga ko ashobora kwerekeza muri AS Kigali akaba ari yo yakinira muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-25.

Robertinho yavuze ko gutakaza Haruna ari igihombo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top