Siporo

Shaddyboo yavuze ku mubano we na Meddy Saleh ndetse n’umugabo w’inzozi ze uko yaba ameze(VIDEO)

Shaddyboo yavuze ku mubano we na Meddy Saleh ndetse n’umugabo w’inzozi ze uko yaba ameze(VIDEO)

Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shadyboo ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umugabo yifuza atari ufite amafaranga ahubwo ashaka umwitaho akamukundwakaza.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, kibanze ku buzima bwe ndetse na business yatangiye yo guteka, yahishuye byinshi bimwerekeyeho mu rukundo.

Ku mugabo uzamushaka, avuga ko yifuza umugabo ariko akaba akeneye umugabo uzaba umukunda, amwitaho n’aho imitungo yo arimo kuyishakakira.

Yagize ati“gushaka umugabo byo ngomba kumushaka kuko sindi umubikira hari ibyo nkeneye. Iyo mitungo ndimo ndayishaka kuri ubu, umugabo nifuza twazabana ni umuhungu w’umutima, umugabo unkunda akankundwakaza, yaba azi gukora bikaba byiza kurushaho.”

Ku mubano we n’wahoze ari umugabo we Meddy Saleh babyaranye abana babiri, yirinze kugira byinshi atangaza uretse ko yavuze ko ari inshuti ye ndetse amukunda kuko amukundira abana, gusa ngo si inshuti by’umugabo n’umugore.

Shaddyboo ahamya ko abanye neza na se w'abana be

Reba hano ikiganiro na Shaddyboo

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Emmy kigi
    Ku wa 31-05-2021

    Byiza cyan shadboo ko
    Mereze. Aho ndagukunda
    Cyane imana izakumere
    Umugisha namahibwemasa
    Ubuse nakubonagute
    Koguceneye?

To Top