Siporo

Uko Muhire Kevin yisanze mu mbarutso ya gatanya hagati ya Rwanda Premier League na Gorilla

Uko Muhire Kevin yisanze mu mbarutso ya gatanya hagati ya Rwanda Premier League na Gorilla

Umwuka ntabwo ari mwiza hagati ya Shampiyona y’u Rwanda “Rwanda Premier League” na Sosiyete y’Imikino y’Amahirwe ya Gorilla Games itera inkunga ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza buri kwezi muri shampiyona ndetse ikaba yaranamaze kwandika isesa amasezerano.

Mu Kuboza 2023 ni bwo Rwanda Premier League na Gorilla Games basinyanye amasezerano y’imyaka 3 nk’abaterankunga bazajya bahemba abakinnyi n’abatoza bitwaye neza muri shampiyona buri kwezi ndetse no ku mwaka.

Ukwezi kurirenze shampiyona ya 2024-25 itangiye, gusa iyo uteye icyumvirizo usanga nta gahunda ihari yo guhemba abakinnyi bitwaye neza mu kwezi kwa 8 bitewe n’ibibazo biri hagati ya Gorilla Games na Rwanda Premier League.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi Sosiyete y’amahirwe yanamaze kwandikira Rwanda Premier League iyimenyesha ko yamaze gusesa amasezerano bari bafitanye.

Mu gushaka kumenya ukuri ku bibazo biri hagati y’impande zombi, ISIMBI yaje gushaka amakuru maze imenya ko Rwanda Premier League hari amakosa ishinjwa yagiye ikora mu mwaka w’imikino ushize.

Iyi Sosiyete ntabwo yanyuzwe n’imikoranire yabayeho kuko habagaho amakosa bakababwira ngo bayakosore ariko ubutaha bikiyongera.

Zimwe mu mpamvu nke muri nyinshi ISIMBI yamenye ni uko Gorilla yababajwe n’uburyo umunsi w’ibihembo byo guhemba abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2023-24 byahinduwe ku munota wa nyuma batabimenyeshejwe.

Ibi bihembo byagombaga kuba ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024 bikabera muri Kigali Serena Hotel, gusa byaje gusubikwa kuko kuri iyi tariki ari bwo habaye umukino wo gutaha Stade Amahoro yari imaze igihe ivugururwa, wahuje Rayon Sports na APR FC. Byaje kwimurirwa tariki ya 9 Kanama 2024 muri RBA.

Gorilla yababajwe n’uko babisubitse batabamenyesheje bakabibwirwa ku munsi wari gutangirwaho ibihembo ko bitakibaye kubera uyu mukino.

Ikindi cyabababaje cyane ni uburyo umunsi wo gutanga ibihembo, MVP (umukinnyi wahize abandi) wabaye Muhire Kevin ntabwo yigeze amenyeshwa aho ibirori bigomba kubera hahindutse we yigira Senera Hotel nk’uko byari bisanzwe.

Ibi byaje gutuma agera mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ahabereye ibihembo byarangiye, igihembo cye yagihawe hari n’abamaze gutaha.

N’ababyibuka neza ni uko uyu mukinnyi wari mu ikipe y’umwaka atigeze agaragara mu ifoto y’abakinnyi bagize ikipe y’umwaka kimwe na Ishimwe Christian utari mu Rwanda, Rukundo Abdoul Rahman wari iwabo i Burundi na Sfafik Bakaki wa Musanze na we utari mu Rwanda.

Ikindi ni isezera ry’uwari umukozi wa Rwanda Premier League, Jonathan ibintu Gorilla ishinja Shampiyona y’u Rwanda kuba itarabyitwayemo kinyamwuga.

ISIMBI yamenye amakuru ko ubwo impande zombi zasinyaga amasezerano buri ruhande rwatanze umuntu uzajya uba uruhagarariye mu bikorwa bahuriyeho, bumvikana ko mu gihe habayeho kumuhindura uruhande rumwe ruzabimenyesha urundi, ibi ntabwo byigeze biba, amakuru y’uko Jonathan yagiye bayamenyeye mu itangazamakuru.

Bivugwa ko hari n’ibindi bashinja Rwanda Premier League, gusa umuyobozi wa Rwanda Premier League Board, Mudaheranwa Yussuf avuga ko amasezerano agikomeje kuko bazi neza ko bubahirije ibyo amasezerano avuga.

Gusa ku rundi ruhande, amakuru ISIMBI ikesha abantu bo muri Premier League ni uko harimo kwigiza nkana kuko nko gusubika ibihembo inama zose bazikoranye atari umwanzuro babatuye hejuru.

Kuri Kevin Muhire we ngo ni we wasomye nabi ubutumire kuko yanabisabiye imbabazi. Ngo si we gusa wagiye muri Serena Hotel kuko n’umutoza Habimana Sosthene na we yabanje kujyayo.

Muhire Kevin yageze ahatangiwe ibihembo akererewe kuko yabanje kuyoba
Kevin Muhire ntabwo yagaragaye mu ifoto y'ikipe y'umwaka
Impande zombi zari zasinye amasezerano y'imyaka 3 mu mpera z'umwaka ushize
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top