Siporo

Umunyamahanga wa mbere yamaze gucokamo umwambaro wa APR FC

Umunyamahanga wa mbere yamaze gucokamo umwambaro wa APR FC

Umukinnyi wa mbere w’umunyamahanga mu bo APR FC yaguze uyu mwaka w’imikino, Richmond Lamptey ukomoka muri Ghana, yagaragaye mu mwambaro w’iyi kipe nyuma yo kuyisinyira amasezerano y’imyaka 2.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko asatira wakiniraga ikipe ya Asante Kotoko y’iwabo yageze mu Rwanda ku wa Gatatu tariki ya 26 Kamena 2024 aho yari aje gukora ikizami cy’ubuzima.

Richmond Lamptey akaba yaramaze gutsinda iki kizami ahita asinyira APR FC amasezerano y’imyaka 2.

Hahise hanasohoka ifoto ye amaze gusinya yambaye umwambaro wa APR FC ari kumwe na Chairman w’iyi kipe, Col Richard Karasira.

Abaye umukinnyi wa mbere mushya w’umunyamahanga ugaragaye mu mwambaro wa APR FC yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25.

Amakuru avuga ko na myugariro ukomoka muri Senegal, Aliou Souane wanaje mbere yamaze gusinyira iyi kipe n’ubwo nta foto ye irajya hanze cyane n’iya Richmond atari APR FC yayisohoye. Aliou Souane we yanamaze gutangira imyitozo.

Byitezwe ko kandi APR FC uyu munsi yakira undi mukinnyi ukomoka muri Ghana na we ukina mu kibuga hagati, Seidu Dauda na we uje kurangizanya n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Chairman wa APR FC, Col Richard karasira na Richmond Lamptey umukinnyi mushya w'Ikipe w'Ingabo z'Igihugu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ntambara Jean Baptiste
    Ku wa 29-06-2024

    Turabakunda Cyane Na Messi Turamushaka Dukunda ikipe yacu

  • Francois xavier
    Ku wa 29-06-2024

    Mutubwirire chaiman wa Apr fc kotumurinyuma 100/100 (congratuation)

IZASOMWE CYANE

To Top