Siporo

Umutoza wungirije wa APR FC, Karim Khouda yaba ari we uroha umutoza Thierry Froger?

Umutoza wungirije wa APR FC, Karim Khouda yaba ari we uroha umutoza Thierry Froger?

Muri APR FC ntabwo ibintu byifashe neza aho n’ubwo ikipe iyoboye urutonde rwa shampiyona ariko ntabwo abakunzi b’iyi kipe bishimiye uburyo ikina.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu benshi bahuriza ku kuba uko ikipe ikina atakabaye ariko ikina bigendanye n’abakinnyi ifite aho hari abo bibaza impamvu badakina.

Kugeza ku munsi wa 13 ntabwo abasesenguzi ndetse n’abakunzi ba APR FC bibaza impamvu myugariro w’umunya-Cameroun, Salomon Banga Bindjeme adakinishwa kandi ari umwe muri ba myugariro beza bari mu Rwanda.

Ikiyobera benshi ni uburyo uyu mukinnyi yagiriwe icyizere agakinishwa imikino ya Champions League ndetse akanitwaramo neza ariko byagera muri shampiyona akaba ahora ku ntebe y’abasimbura ahubwo hagakinishwa Yunusu uhora ukora amakosa menshi.

Uretse ibi kandi kudakina k’umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub ntibivugwaho rumwe. Nyuma y’umukino wo kwishyura muri CAF Champions League iyi kipe yatsinzwemo Pyramids 6-0 mu Misiri wabaye muri Nzeri, ntabwo Shiboub yongeye kugaragara mu mikino ya APR FC aho yahise arwara Malaria.

Yagarutse ku mukino w’umunsi wa 10 wo APR FC yanganyije na AS Kigali 1-1 akaba ari na we watanze umupira wavuyemo igitego cya APR FC. umukino batsinzemo Sunrise FC 1-0, uwo banganyijemo na Kiyovu Sports 1-1 na Gasogi United 0-0 ntabwo yigeze akoreshwa nta nubwo yari muri 18.

Thierry Froger we avuga ko kudakina kwe ari amahitamo ye nk’umutoza. Ati "hari impamvu 2 Shiboub adakina. Iya mbere ni amahitamo yanjye nk’umutoza, indi ni itegeko ry’umubare w’abanyamahanga aho batagomba kurenga 6."

Gusa ku rundi ruhande amakuru avuga ko uyu mukinnyi asa n’uri mu bihano kubera ko ku mukino wa AS Kigali yasimbujwe ntasuhuze abatoza, bikaba byarabababaje.

Umutoza wungirije, Karim Khouda yaba avangira umutoza mukuru

Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira, APR FC yemeje Umufaransa Thierry Froger nk’umutoza mukuru ndetse akungirizwa na mwene wa bo, Karim Khouda.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Thierry Froger yizera cyane umutoza wungirije Karim Khouda ndetse akunda kugendera ku nama amugira.

Bivugwa ko uyu mutoza kuko azi ko umutoza amwizera na we amuvangira kugira ngo azirukanwe abe yasigarana ikipe.

Karim Khouda ahantu hose yagiye anyura akaba yari umutoza wungirije ndetse akaba yaragiye akunda gusigarana inshingano ari umutoza mukuru mu gihe undi yabaga yirukanywe, bikavugwa ko ari nabyo arimo gukora muri APR FC.

Nko muri 2015 yari umutoza wungirije muri JS Saoura yo muri Algeria, umutoza mukuru yaje kwirukanwa aba ari we usigarana ikipe nkuru, ibi bigasa n’ibyari byabaye muri 2014 ubwo na bwo yari umutoza wungirije muri JSM Béjaïa na yo muri Algeria yaje gusigarana ikipe igihe gito, kimwe n’uko muri 2019 ubwo yari umutoza wungirije muri CS Constantine yaje kuyisigarana ayitoza 2019-20.

Thierry Froger (ibumoso) yaba avangirwa n'umutoza wungirije Khouda Karim
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top