Siporo

Umweyo muri AS Kigali

Umweyo muri AS Kigali

Byitezwe ko nyuma y’imikino ibanza ya shampiyona, AS Kigali izasezerera abakinnyi benshi kubera ikibazo cy’umusaruro muke.

Amakuru avuga ko iyi kipe ifashwa n’umujyi wa Kigali, umutoza wa yo Casa Mbungo Andre yamaze kubona abakinnyi akeneye ndetse abagomba gusezererwa muri Mutarama 2023 na bo yamaze kubashyira ku rutonde.

Nubwo atifuje gutangaza amazina ya bo, Casa yavuze ko nubwo abantu bavuga ko ikipe ye ifite abakinnyi benshi ariko atari byo kuko hari na bo yamaze gutandukana na bo, ni nyuma ya Rugwiro Herve na Ndikumana Landry.

Ati “mujya muvuga ngo AS Kigali ifite abakinnyi benshi ariko ntabwo ari benshi, dufite abakinnyi batari benshi kuko dufite abakinnyi ubona batagaragara cyangwa bagiye mutanazi, ariko tuzagerageza gusimbuza ayo mazina yagiye kugira ngo turebe ko twakuzuza tukagira abakinnyi beza bashobora kudufasha kwitwara neza mu mikino yo kwishyura.”

Abajijwe abandi bakinnyi bagiye biyongera kuri Landry na Herve, yagize ati “hari benshi mutabona muzagenda mubimenya ko bagiye.”

Iyi kipe bivugwa ko ifite abakinnyi benshi b’ingwiza murongo batajya bakina, ni bo umutoza azaheraho asezerera babe basimbuzwa abari ku rwego yifuza.

Benshi ntabwo bibaza icyo abakinnyi nka Satilo Edward ukomoka muri Uganda akora muri iyi kipe kuko atajya akinishwa, Kalisa Jamir na we yahombeye iyi kipe ndetse n’umunyezamu ukomoka muri Kenya, Frederick Odhiambo ko na we nta mwanya wo gukina yabonye.

AS Kigali ishobora gusezera abakinnyi benshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top