Siporo

Waba uri ikigoryi kimwe cyo mu bitabo ukomeje gushyira amafaranga mu mwanda nk’uyu – KNC mu burakari yakuye Gasogi muri Shampiyona

Waba uri ikigoryi kimwe cyo mu bitabo ukomeje gushyira amafaranga mu mwanda nk’uyu – KNC mu burakari yakuye Gasogi muri Shampiyona

Perezida w’ikipe ya Gasogo United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yafashe umwanzuro wo gukura ikipe ye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22 aho yavuze ko atagumya gushora amafaranga mu mupira wuzuyemo umwanda.

Bibaye nyuma y’uko yatsinzwe na Rayon Sports 1-0 kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022 mu mukino w’umunsi wa 15. Uyu mukino ubwo wari ugeze ku munota wa 71, Nkubana Marc yaje gutera umupira asa n’uwuhinduye imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko umupira uyoboka mu nshundura ariko umusifuzi wo ku ruhande, Saidi aracyanga avuga ko habayeho kurarira.

Mu magambo yumvikanamo uburakari bwinshi, yahise avuga ko basezeye muri shampiyona kuko batakwihanganira gukina mu irushanwa ririmo imisifurire mibi ndetse imaze kuba akamenyero.

Ati “Bimaze kwisubiramo kenshi, mwabonye uko umukino wa Police FC wagenze, mubona uyu mukino n’ibindi, ariko ibi ngibi byari ‘personal’ kuko twavuze ngo perezida wa komisiyo y’abasifuzi yegure, ibi ngibi n’ibyo yakoze, ibi ni ibigaragaza ko federasiyo yuzuyemo amabandi (mafia), umwanda n’ibindi, twebwe dufashe umwanzuro ni nacyo ndangirizaho iyi kipe tuyivanye mu irushanwa.”

Yakomeje avuga ko abakinnyi be bazakomeza gukora imyitozo, banahembwe ariko bakaba bikuye muri shampiyona, ntabwo bazakina imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2021-22, abasifuzi ngo basifuye uyu mukino bahawe amabwiriza.

Ati "Bitewe n’ibibaye uyu munsi, abakinnyi bacu bazakomeza bakore imyitozo, tuzakomeza kubahemba ariko ntabwo tuzakina ino shampiyona, ntabwo dushobora kugaruka n’ubwo byaba impuhwe z’Imana, kuko ibi ni umwanda, mwabonye umupira twakinnye, mwabonye imbaraga twakoresheje, abasifuzi baje bahawe amabwiriza, ni byo tuvuga nibadakemura iki kibazo hari n’igihe abantu bazarwana hanze y’ikibuga.”

Yasabye perezida wa FERWAFA gukora isuku muri iyi nzu kuko nta bantu afite ahubwo afite agatsiko k’amabandi n’abandi bamunzwe na ruswa birirwa bakinira ku marangamutima y’abantu.

Ati “Aba bantu barimo gukina n’amarangamutima, wakwibonera ibintu nk’ibi ngibi ukavuga ngo ugiye gushyira amafaranga mu mupira? Noneho banasebeje na Minisitiri wari waje kureba umupira, nibadakubura umwanda uri mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, Olivier ntacyo ufite, ufite agatsiko k’amabandi (Gang of Mafia), ufite abantu bamunzwe na ruswa, ibi ndabivuze ushaka ampamagare, ubu nta n’icyo mbasaba nkuyemo ikipe yanjye.”

KNC yakomeje avuga ko ikipe ye imutwara arenga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka ariko bakazana abasifuzi baza kuyakiniramo, bavuga ngo bakabahana batarebye abo batumye kamere yabo izamuka.

Ati “Simbyitayeho, ibi ngibi ni umwanda, byabaye kuri Police FC, biba kuri Gorilla FC, twebwe rero ntabwo tujya twinginga, tubivuyemo, ninkenera kugura ikipe nzajya kuyigura ahandi kandi ndakeka izagira agaciro kurusha iyi, buri mwaka twishyura arenga miliyoni 300 mu bintu nk’ibi ngibi, warangiza ukazana umusifuzi agakora umwanda nk’uyu ng’uyu, akaza agakora umwanda nk’uyu, tujya tubivuga mukavuga ngo muraduhannye, muraduhannye ariko ntimureba abantu batuma amarangamutima y’abantu azamuka.”

Ngo yaba ari ikigoryi gikabije akomeje gushora amafaranga ye mu mwanda, asaba perezida wa FERWAFA gusukura umupira w’amaguru kuko nibikomeza na we izina rye rizangirika.

Ati “Warebye umukino wa Police FC na Bugesera FC? Warebye Gorilla FC na Etoile del’Est? wabonye umukino wa Rayon Sports na Gasogi United? Waba uri ikigoryi kimwe cyo mu bitabo cyanahanuwe ukomeje gushyira amafaranga mu mwanda nk’uyu, Olivier ufite gushyira inzu yawe ku murongo cyangwa se urasebya izina ryawe abantu baguseke, nk’uyu munsi Minisitiri yagiye aseka.”

KNC akaba ari mu bihano yahawe na FERWAFA kubera amagambo yavuze kuri mugenzi we wa Kiyovu Sports, Juvenal Mvukiyehe ko agurisha imikino, gutesha agaciro umusifuzi wasifuye umukino ikipe abereye umuyobozi yahuymoe na Police FC, yahanishijwe imikino 8 atagera ku kibuga harimo ibiri isubitse ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 150.

Ikipe ya Gasogi yashinzwe mu mwaka wa 2016, ijya mu cyiciro cya kabiri iguze izina rya Unity FC, bituma umwaka wa mbere iwukina yitwa Unity de Gasogi kuko yari itaraba umunyamuryango wa Ferwafa.

Mu nama y’inteko rusange isanzwe ya FERWAFA yateranye ku wa Gatandatu tariki ya 8 Nzeli 2018, yaje gutora ku bwiganze ko Gasogi United iba umunyamuryango wa 53 wemewe wa FERWAFA.

Nyuma y’imyaka ibiri ikina Icyiciro cya Kabiri, Gasogi United yazamutse mu cya mbere iri ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Heroes FC kuri penaliti 4-2 ubwo amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1 mu minota isanzwe y’umukino wa nyuma wabereye kuri Stade ya Kigali ku wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019, ikaba yari imaze imyaka 2 n’igice ikina mu cyiciro cya mbere.

KNC yakuye Gasogi United muri shampiyona
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Uwambaje Theophile
    Ku wa 29-01-2022

    Nibyo Koko birakwiye knc arimukuri

  • Uwambaje Theophile
    Ku wa 29-01-2022

    Nibyo Koko birakwiye knc arimukuri

  • Hakizimana Andre
    Ku wa 28-01-2022

    Kwl biragoye kwihanganira ukurenganije naho ufashe ingingo ikakaye ncane wokwishubirako hagakora mategeko nimba ngaho iwanyu murwanda mudakorera kumategeko agenga inkino murakoje gas-oil twayikunda ncane

  • Hakizimana Andre
    Ku wa 28-01-2022

    Kwl biragoye kwihanganira ukurenganije naho ufashe ingingo ikakaye ncane wokwishubirako hagakora mategeko nimba ngaho iwanyu murwanda mudakorera kumategeko agenga inkino murakoje gas-oil twayikunda ncane

  • Bizimana
    Ku wa 28-01-2022

    Knc arahubuka cyane haba gufata inyanzuro nomumivigire sinzi ukuntu abanye nabakozi ba radio natv1 agonba kuganya amarangamutima

  • Bizimana
    Ku wa 28-01-2022

    Knc arahubuka cyane haba gufata inyanzuro nomumivigire sinzi ukuntu abanye nabakozi ba radio natv1 agonba kuganya amarangamutima

  • Bizimana
    Ku wa 28-01-2022

    Knc arahubuka cyane haba gufata inyanzuro nomumivigire sinzi ukuntu abanye nabakozi ba radio natv1 agonba kuganya amarangamutima

  • Bizimana
    Ku wa 28-01-2022

    Knc arahubuka cyane haba gufata inyanzuro nomumivigire sinzi ukuntu abanye nabakozi ba radio natv1 agonba kuganya amarangamutima

  • Bizimana
    Ku wa 28-01-2022

    Knc arahubuka cyane haba gufata inyanzuro nomumivigire sinzi ukuntu abanye nabakozi ba radio natv1 agonba kuganya amarangamutima

  • Turatsinze
    Ku wa 27-01-2022

    Nuko Atari mwebwe byabaye houbundic tuvugishije ukuri mwe murabona Yaba yungukuka iki Ashora amafrw abandi bagashora igitambaro gusa ngo Oruje zidahari? Ariko ubundi mutambeshye mwigeze mubona Kufura ijya mwizamu basifura oruje ntawayikozeho? Bisa neza nibyabaye kuko numupira wijyanaga mu izamu

  • Anastase niyonshuti
    Ku wa 27-01-2022

    Ariko abareba umupira sinzi impamvu mutabonye kuriya kurarira kwabayeho mbere yuko uriya mupira uterwa nahubundi knc we aziko ibintu byose bigomba kuba nkuko abyifuza

  • Anastase niyonshuti
    Ku wa 27-01-2022

    Ariko abareba umupira sinzi impamvu mutabonye kuriya kurarira kwabayeho mbere yuko uriya mupira uterwa nahubundi knc we aziko ibintu byose bigomba kuba nkuko abyifuza

  • olivier
    Ku wa 27-01-2022

    KNC aratangaje pe
    gusa iyo ushora amafaranga ukabona bitavamo ukuramo akawe karenge ejo utazahahombera ugataha amaramasa

  • olivier
    Ku wa 27-01-2022

    KNC aratangaje pe
    gusa iyo ushora amafaranga ukabona bitavamo ukuramo akawe karenge ejo utazahahombera ugataha amaramasa

  • Mike
    Ku wa 27-01-2022

    Niyigendere kuko birakwiye umwanda warenze ikimoteri

IZASOMWE CYANE

To Top