Nyuma yo gusezererwa atageze mu matsinda ya CAF Champions League, benshi baribaza niba umutoza Taleb Abderrahman akomezanya na APR FC cyangwa baza gutandukana.
Mu masezerano yagiranye na APR FC ubwo yongeraga amasezerano muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, uyu mutoza ukomoka muri Maroc harimo ko agomba guhesha APR FC igikombe cya CECAFA Kagame Cup akanayigeza mu matsinda.
Taleb wongereye amasezerano y’umwaka umwe muri Nyakanga 2026, ntabwo yageze ku byo yasabwe n’ubuyobozi.
Muri ibi yasinyiye, icy’ingenzi kwari ukujya mu matsinda atajyayo ikipe ikaba yamusezerera, ingingo amakuru avuga ko yabanje gutinya binatinza isinya rye, gusa aza kubisinyira.
APR FC ifashe umwanzuro wo gutandukana na we, ntacyo yabaza kuko biri mu masezerano yasinye.
Nyuma yo gutsindwa na Zamalek 1-0 i Kigali, ikayisubira mu Misiri 1-0, inzozi za APR FC zo kujya mu matsinda zikarangirira aho, haribazwa igikurikiraho kuri uyu mutoza.
Bamwe bati "agende kuko ibyo yahaye APR FC ni ibyo yari afite nta kindi azarenzaho."
Ngo iyi kipe ikwiye guhita imwirukana ikazana umutoza uza akareba ikipe afite akamenya aho azongera imbaraga umwaka utaha ku buryo bitazamugora.
Gusa hari n’ababona ko akwiye kuhaguma kuko amaze kubaka ikipe imenyeranye haburamo abakinnyi bake maze igatangira gutanga umusaruro ku ruhando mpuzamahanga.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mutoza ubuyobozi bwa APR FC butarimo gutekereza kumusezerera kuko bubona ko hari ibyo amaze kubaka kandi bitanga icyizere ku buryo mu minsi iri imbere byazatanga umusaruro.
Bibaye byaba ari icyemezo cyaza gitunguranye ariko Taleb Abderrahman arakomeza kuyobora APR FC nk’umutoza mukuru muri Shampiyona ya 2026-27.
APR FC iragera mu Rwanda uyu munsi ivuye mu Misiri, ikaba ije guhatana ngo irebe ko yatwara Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro.

Ibitekerezo