Abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bageze i Nyamata aho bagiye kumara ibyumweru bibiri bakorera umwiherero bazigiramo w’iri rushanwa uzasozwa hamenyekana uwatsinze.
Bahagurutse i Kigali mu masaha yo ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru bagera kuri Golden Tulip Hotel bahita bahabwa ibyumba bazacumbikamo mu minsi bazahamara.
Mu baganiriye n’itangazamakuru bakimara kwakirwa, bose bahuriza ku kuba bazarushaho kumenyana byimbitse by’umwihariko bakunga ubumwe kubera iminsi bagiye kumarana, gusa ngo bazakumbura aho bavuye cyane.
Uwase Muyango Claudine yagize Ikinyamakuru Isimbi.rw ati "Tuzakumbura abavandimwe n’ababyeyi, ibindi ni ibyo mu buzima busanzwe twari dusanzwe dukora, nubwo bisa n’ibyahindutse ndakeka ko twavuye mu bwiza tujya mu bundi."
Yanavuze ku mpamba yahawe n’ababyeyi, yavuze ko bamusabye kutazacika intege no kubanira neza bagenzi be, ati ubu "Icyaza cyose nizeye kuzacyakira mu irushanwa."
Mugenzi we bazajya bararana, Uwase Sangwa Odile, we yagize ati "Nta mukobwa unteye ubwoba muri bose, kuko iyo uje mu irushanwa uba wiyizeye ubwawe, iyo bigenze neza urabyakira byagenda nabi na bwo bikaba uko. Icya ngombwa ni ukwitwara neza, nicyo ubu dusabwa cyane."
Abandi bakobwa bavuze ko ubu bagiye kurushaho kumenyana birenze kuba bahuriye mu irushanwa rimwe.
Uwihirwe Casmir Yasipi yagize ati "Irushanwa ryo ubu risa nk’aho rigiye ku ruhande, hano tuba turi abavandimwe, turi umuryango, dukorera hamwe. Uko biri kose biranejeje ndetse ni n’igitangaza kuba ngiye kwiga aba bantu bose turi kumwe ndetse nkabamenya atari uguhurira mu kurushanwa gusa ahubwo tugahurira no mu buzima bwa buri munsi. Bose bose ubu twamaze kumenyana."
Aba bakobwa bashyizwe mu byumba nta kindi kigendeweho, bazajya bararana ari babiri babiri nubwo hari abazagenda basezererwa hakaba hagira abasigara bonyine.
Mu mwiherero ugiye kubera i Nyamata nk’uko bisanzwe, aba bakobwa bazamarayo icyumweru ariko mu cya kabiri hazajya hataha umukobwa umwe umunsi ku munsi nk’uko byatangajwe mu mpinduka nshya zinjijwe muri iri rushanwa.
Ibitekerezo
Manirakiza Emmanuel
Ku wa 16-01-2019Imyitoza Myiza
Pp
Ku wa 15-01-2019Mwiseneza ni miss wacu amagambo ntacyo avuze
abxa
Ku wa 13-01-2019Why you don’t show us our miss?? MWISENEZA Josiane!!
abxa
Ku wa 13-01-2019Why you don’t show us our miss?? MWISENEZA Josiane!!