Hamuristwe igitabo gikubiyemo indangagaciro zinyuranye z’Abanyarwanda
‘Home-Grown Solutions’, ni igitabo giherutse kumurikwa, gikubiyemo indangaciro zinyuranye z’Abanyarwanda, zituma bagira ubumwe, bagakorera hamwe bityo bakiteza imbere bakanateza imbere igihugu, ngo bikaba ari ibintu byo gukomeza guha agaciro.
Iki gitabo cyagizwemo uruhare n’abarimu bagera kuri 23 babarizwa muri kaminuza y’abaporotesitanti (PIASS) iherereye I Huye barangajwe imbere na Prof Tharcisse Gatwa ndetse na Prof Deo Mbonyinkebe.
Prof Gatwa aganira n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko kwandika icyo gitabo kwari ukugira ngo bagaragaze imbaraga Abanyarwanda bakoresheje bishakira ibisubizo by’ibibazo igihugu cyari gifite kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagarikwa.
Yagize ati “Twahereye ku bitekerezo byavuye mu mishyikirano yo mu Rugwiro mu 1998-1999, aho yari igamije kureba uko Abanyarwanda bakongera bakicarana nk’abavandimwe bakareba icyakorwa ngo bubake igihugu gifite ahazaza heza. Byagenderaga rero ku bitekerezo by’abaturage bifuzaga kubona ibisubizo”.
“Aha mu gitabo twavuzemo gacaca, ubudehe, umuganda, girinka, imihigo, itorero, ndi Umunyarwnada, umushyikirano n’ibindi. Twagendeye rero ku byo Perezida wa Repuburika akunda kuvuga ngo abantu bishakire ibisubizo, tubona ko hari icyo byagezeho twakwishimira, ni ko kubyandika ngo bizabere urugero abandi”.
Prof Gatwa yavuze ko afashe urugero nko kuri gacaca, ko ari uburyo bwiza Abanyarwanda bakoresheje, butuma mu gihe gito hacibwa imanza zisaga miliyoni ebyiri zijyanye n’ibyaha byakozwe muri Jenoside, ngo ni ngombwa rero ko izo ndangagaciro zikomeza kwitabwaho.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, aherutse gusaba abanyamadini gufasha mu kumenyekanisha indangagaciro kugira ngo umuco nyarwanda ukomeze kubaranga hagamijwe gusigasira ibiranga abanyarwanda, birushaho kubahuza ndetse hubakwa n’izina ryiza hakoreshejwe indangagaciro zamuritswe. Ibi akaba yarabigarutseho ubwo Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yamurikiraga Abanyarwanda igitabo Nyobozi k’Indangagaciro remezo z’Umuco w’u Rwanda zatoranyijwe ku rwego rw’Igihugu.
)
Ibitekerezo