Niyifasha Esther, ni umukobwa ucuranga inanga mu buryo bunogeye amatwi; avuga ko yigishijwe gucuranga na musaza we Deo Munyakazi nawe uzwi cyane mu Rwanda nk’umucuranzi kabuhariwe w’icyo gikoresho gakondo cy’umuziki.
Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, yasobanuye ko yatangiye gucuranga mu 2017, nyuma yo kubona Munyakazi impano ye imugejeje kure. Kugira ngo ashobore gutangira kwitabira ibitaramo byamutwaye imyaka itatu.
Uyu mukobwa w’imyaka 20 avuga ko akora injyana gakondo kugira ngo amahanga amenye ko u Rwanda rufite umwihariko ku bicurangisho gakondo.
Ati “Cyane cyane nakunze kubona urubyiruko bakunda ibicurangisho byo mu mahanga ariko njye numvise nkunze cyane umuco Nyarwanda.”
Niyifasha yavuze ko yafatiye urugero kuri Nzayisenga Sophie, umutegarugori umaze kubaka izina mu gukoresha inanga mu Rwanda no mu mahanga.
Ati “Nabonaga Sophie, ari we mugore wenyine dufite ucuranga inanga muri iki gihugu, ntekereza ko mu minsi iri imbere aramutse ageze mu zabukuru, amateka y’inanga ku bakobwa yakwibagirana, bintera umwete.”
Asaba urubyiruko gushyira ingufu mu mpano rufite, rugatanga ubutumwa bwubaka ubumwe u Rwanda rufite. Ibi kandi bakabitwarana n’imyitwarire myiza yo kwiyubaha bakurikirana indangagaciro za Kinyarwanda n’iza gikirisitu.
REBA IKIGANIRO ISIMBI TV YAGIRANYE NA NIYIFASHA ESTHER :
)
Ibitekerezo
Mc Philos
Ku wa 11-05-2019Uyu Mwali Niyifasha Esther arabizi peee.Nakunze ukuntu asusurutsa ubukwe mu murya w’inanga; Rwose turamwifuriza gutera imbere,asigasire umuco wacu. Azirikane ko umuco ari umutima w’igihugu kandi akomeze indangagaciro tumubonana zaba iz’umuco n’izagikristo;azagera kure. Isimbi namwe turabashimira uruhare mugira muguteza imbere impano z’urubyiruko rw’u Rwanda.