Umuco

Miss Rwanda: Abakobwa batangiye guhatana mu majwi yo kuri telefone

Miss Rwanda: Abakobwa batangiye guhatana mu majwi yo kuri telefone

Abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bagiye kwerekeza mu kindi cyiciro cy’ihatana, aho buri umwe asabwa kugira amajwi y’abamushyigikiye benshi bamutora kuri telefone kugira ngo agire amahirwe menshi yo kuzagera ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Itora ryo kuri telefone byitezwe ko ritangira ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Mutarama 2019, ku isaha ya saa mbiri, ushaka guha amahirwe umukobwa uri mu bahatanye azajya yandika ijambo ‘Miss’ ahagenewe ubutumwa bugufi akurikizeho nimero iranga umukobwa mu irushanwa hanyuma yohereza kuri 7333 cyangwa +2507333 ku bari mu mahanga.

Aba bakobwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga n’ababashyigikiye batangiye kwiyamamaza basaba buri wese kubashyigikira binyuze muri ubu buryo ngo babashe guhatanira kugera mu myanya y’imbere.

Guhera ejo ku itariki ya 20 Mutarama 2019, hazajya hasezererwa umukobwa umwe buri munsi. Ku munsi wa mbere, abagize akanama nkemurampaka bazahitamo abakobwa 13 hanyuma batanu batowe n’abantu benshi binyuze mu majwi yo ku butumwa bugufi bongerwe kuri ba bandi 13 hasigare babiri bazavamo umwe uzatoranywa n’abakobwa bari mu irushanwa abe ari we usigara, undi atahe.

Ku wa 24 Mutarama hazaba igikorwa cy’umusangiro kizahuza abakobwa bose barimo n’abazaba barasezerewe mu irushanwa bazongera gutumirwa kugira ngo hatangwe amakamba yatangwaga ku munsi nyir’izina Miss Photogenic, Miss Congeniality na Miss Heritage.

Umukobwa wa mbere mu bari mu mwiherero wa Miss Rwanda azasezererwa ejo ku Cyumweru, bikomeze bityo bityo kuzageza ku wa Kane w’icyumweru gitaha. Abakobwa 15 bazaba barasigaye mu irushanwa ni bo bazahurira mu birori bikomeye byo gutora Nyampinga w’u Rwanda bizaba ku wa 26 Mutarama 2019 habe Grand Finale muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw n’imodoka nshyashya.

Umukobwa uzatorerwa kuba igisonga cya mbere azagenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho igisonga uzaba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

Abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019:

1. Inyumba Charlotte (No 33)
2. Mukunzi Teta Sonia (No 10)
3. Bayera Nisha Keza (No 22)
4. Uwase Muyango Claudine (No 01)
5. Igihozo Darine (No 26)
6. Uwase Sangwa Odile (No 16)
7. Teta Mugabo Ange Nicole (No 23)
8. Gaju Anita (No 35)
9. Kabahenda Lika Michael (No 09)
10. Sandrine Umurungi (No 19)
11. Murebwayire Irene (No 18)
12. Umukundwa Clemence (No 24)
13.Tuyishimire Cyiza Vanessa (No 06)
14. Nimwiza Meghan (No 32)
15.Josiane Niyonsaba (No 13)
16. Uwicyeza Pamela (No 29)
17. Uwihirwe Yasipi Casmir (No 21)
18. Higiro Joally (No 15)
19. Umutoni Oliver (No 20)
20. Mwiseneza Josiane (No 30).

1.Uwicyeza Pamella

2.Uwihirwe Yasipi Casmir

3.Uwase Sangwa Odile

4.Uwase Muyango Claudine

5.Umurungi Sandrine

6.Umukundwa Clemence

7.Tuyishimire Cyiza Vanessa

8.Teta Mugabo Ange Nicole

9.Ricca Michaella Kabahenda

10.Nimwiza Meghan

11.Niyonsaba Josiane

12.Mwiseneza Josiane

13.Mutoni Oliver

14.Murebwayire Irene

15.Mukunzi Teta Sonia

16.Inyumba Charlotte

17.Igihozo Darine

18.Higiro Joally

19.Gaju Anitha

20.Bayera Nisha Keza

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top