Miss Yasipi mu basizi bacyeje umugore mu butumwa bwihariye (Amafoto)
Abasizi batandukanye bacyeje Umunsi w’Umugore mu butumwa bwogeza ubutwari bwe batarama bavuga ibigwi bimuranga mu buzima abayeho n’ibikibangamiye imibereho ye muri sosiyete.
Ni mu gitaramo cyabereye kuri Goethe Institut ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Werurwe 2019. Hari abiganjemo urubyiruko rukunda ubusizi, n’ababyeyi ntibatanzwe bakurikiye byose ku mugore mu bafite inganzo badidibuje ibisingizo bye mu mivugo y’indimi zitandukanye.
Humuritswe amashusho y’umuvugo ‘I Am The Woman I Am’ uhuriweho n’abasizi b’abakobwa bakibyiruka batandukanye.
Iki gikorwa cyacyejwe n’abasizi batandukanye barimo Miss Yasipi Casmir Uwihirwe, Greta Ingabire, Josiane Uwanyirijuru, Amina Umuhoza, Anisia Byukusenge, Delice Mukazi, Kampire Elizabeth Dinah na Carine Maniraguha. Imivugo yabo yari iherekejwe n’injyana ya Saxophone yacuranzwe na Stella Tushabe.
Umuyobozi wa Transpoesis, Dr. Andrea Grieder, yavuze ko banyuzwe n’uko igitaramo cyagenze nubwo cyabaye gito, banyuzwe n’uko abantu bashaka kumva imivugo y’abasizi baba batumiye bityo n’ubutaha bagatumira abantu kudacikwa n’inganzo zabo.
Yagize ati “Kumva amajwi y’abagore ni ukubizihiza, twumvise Vestine Dusabe avuga uko abagore batuza, bashobora kugorwa ariko bakihangana. Uyu mugoroba twari dufite abagore bashobora kuvuga badafite intinyi. Bavugiye abagore aho bari hose, abashobora kutabasha kuvuga ngo amajwi yabo yumvwe, bavugiye sosiyete. Ni abahanzi babinyujije mu mpano kugira ngo sosiyete yumve amajwi y’abagore.”
Uwihirwe Yasipi Casmir wavuze ku ruhande rw’abasizi, yavuze ko kumva bagenzi be b’urungano basiganuza ku mugore byarushijeho kumufungurira ibitekerezo akungukira mu buhanga bafite anakomoza ku rugendo rwe mu busizi ati “Ndabikomeje, niyo nza kwambikwa ikamba nari kuba Nyampinga w’umusizi.”
Yakomeje ati “Yasipi aracyari wa wundi haba mbere ya Miss Rwanda na nyuma yayo kuko yari umusizi nanubu aracyari umusizi. Kujya mu marushanwa y’ubwiza ntabwo bivuga kuba wareka gukora ibindi bintu bifitiye igihugu akamaro. Kubikomeza bigafitiye njyewe ubwanjye n’abandi, ntanze nk’urugero ku muvugo wacu twibanze ku mbaraga z’abagore kandi numva ko kuba narabashije kujya mu irushanwa ry’ubwiza nabaye icyitegererezo cya benshi ku buryo bimfasha gutambutsa ubutumwa.”
Muri iki gikorwa umunyamakuru Dusabe Vestine usanzwe ukora ibiganiro byo kuzubaka, yavuze ubutumwa bwihariye ku buryo abagabo bakwiye kwita ku bagore kuko ari ingirakamaro muri sosiyete kandi na bo bashoboye ndetse bakora imirimo ikomeye bagomba kubahirwa no mu ngo.
Ibi birori byari byanitabiriwe n’abandi bayobozi barimo Katharina Hey uyobora Goethe Institut yabakiriye ndetse na Julie Crowley uyobora High Commission of Canada yashyigikiye Transpoesis mu gutegura iki gikorwa.
Imivugo yose yavuzwe muri iki gikorwa yahanzwe n’abakobwa bakibyiruka, yari irimo ubutumwa bwagamagana ikandamizwa ry’abagore, bwumvikanisha imbaraga zabo mu muryango no kugaragaza ko bashoboye badakwiye gusuzurwa mu buryo ubwo ari bwo bwose muri sosiyete.
Ibitekerezo