Umuco

Rusizi: Uruhare rw’imbyino gakondo mu gusigasira umuco nyarwanda

Rusizi: Uruhare rw’imbyino gakondo mu gusigasira umuco nyarwanda

Bamwe mu baturage batuye mu mirenge ya Nkombo na Kamembe yo mu karere ka Rusizi bavuga ko imbyino gakondo zigira uruhare mu gusigasira umuco nyarwanda, nk’umurage w’ahazaza aho abazabikurikirana bizababera nk’ishuri ry’amateka ry’umuco wabo no kwishakamo ibisubizo.

Kuva ku ngoma ya cyami kugeza ubu umwihariko w’umuco nyarwanda ushimangirwa n’imbyino gakondo nka rumwe mu rwibutso rw’amateka ishingiye ku muco.

N’ubwo hari indangagaciro zagiye zizimira, imbyino ziracyari mu bihesha u Rwanda isura nziza mu ruhando mpuzamahanga, kuko ziri mu bikurura ba mukerarugendo ndetse zikanagaragariza amahanga ko u Rwanda rugifite umwihariko warwo.

Akarere ka Rusizi, ahahoze hazwi nko mu Kinyaga ni kamwe mu turere tugize igihugu cy’u Rwanda, dusangiye umuco n’abanyarwanda ariko tukagira indi mico twihariye bitewe n’aho gaherereye harimo imbyino izwi nko “Gusama” ikomoka ku Nkombo n’izindi.

Nkombo ni ikirwa giherereye mu kiyaga cya Kivu, akaba ari naho hubatse Umurenge wa Nkombo, umwe mu igize akarere ka Rusizi. Ni Umurenge uri mu kirwa wihariye umuco ariko utawubuza kuba umwihariko w’abanyarusizi.

Abatuye ku Nkombo ni Abanyarwanda bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, bakanagira n’urundi rurimi rubahuza ubwabo bita “Amashi”, ari naho uzasanga Abasamyi ba Nkombo bagize umwihariko w’aka karere mu mibyinire gakondo.

Ijambo “Gusama” mu rurimi rw’amashi bisobanuye “kubyina”. Ni ijambo risobanuye byinshi ku muco w’Abanyenkombo. Ni ijambo rigena umwihariko wabo mu gucyesha igitaramo. Ni inzira benshi bayoboka kuva bavutse hagamijwe gusigasira umuco wabo no kuwusakaza.

Rozaliya, umuyobozi w'itorero Abasamyi ba Nkombo

Nabinaga Rozaliya uhagarariye itorero Abasamyi ba Nkombo yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko iri torero rimaze igihe ritangiye kuko nawe atazi igihe ryatangiriye kuko yaryinjiyemo mu 1987 ari umwana muto ubu aka ashaje.

Yagize ati “Abakecuru twasanze muri iri torero baragiye baradusiga, natwe twinjiyemo turi abana, urabona ko natwe dushaje kandi hari abana natwe turi gutoza kugira ngo bazadusimbure kuko urabona ko turi abakecuru, mbese ntabwo tuzi igihe ryatangiriye”.

Akomeza avuga ko kuba muri iri torero bibafasha gusigasira umuco Nyarwanda binyuze mu kubyina “Gusama”, bakabihererekanya hagati y’abakuze n’abato bityo bityo, rikaba ari nk’ishuri ry’amateka.

Solange Uwamariya umuyobozi w’ itorero indategwa ry’ababyinnyi gakondo rikorera mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe yemeza ko koko Abasamyi ba Nkombo ari umwihariko w’abatuye i Rusizi kuko bagitangira kubyina bya Kinyarwanda bitaboroheye kubona abafana kuko bari bazanye ibidasanzwe.

Solange uhagarariye itorero gakondo rya Kinyarwanda

Ibi byashimangiwe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi bwana Kayumba Ephrem wemeje ko kugeza ubu aka karere gafite amatorero abiri afasha mu kubungabunga umuco nyarwanda by’umwihariko akomoza ku basamyi ba Nkombo nk’umwihariko w’aka karere.

Yagize ati “Dufite itorero indategwa ribyina bya Kinyarwanda ndetse n’Abasamyi ba Nkombo usanga ari umwihariko w’abatuye muri aka karere.”

Umuyobozi ushinzwe umuco mu kigo cy’igihugu gishinzwe umuco n’ururimi avuga ko imbyino gakondo ari bimwe mu bihangano bikungahaje umuco nyarwanda harimo n’iz’Abasamyi ba Nkombo”, hakaba hari gahunda yo gukusanya izi mbyino bitewe n’agace zikagenda zisigasirwa kugira ngo zizajye zibera ikitegererezo abazavuka uko ibihe bizagenda bisimburana iteka.

Kayumba Ephrem umuyobozi w'akarere ka Rusizi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top