Imyidagaduro

VIDEO: Mwiseneza Josiane yagenze n’amaguru iminota 40 ajya guhatana Miss Rwanda

VIDEO: Mwiseneza Josiane yagenze n’amaguru iminota 40 ajya guhatana Miss Rwanda

Mwiseneza Josiane, umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, yakoze umwihariko akora urugendo rw’amaguru ajya mu majonjora.

Mwiseneza Josiane w’imyaka 23, yasoje ayisumbuye mu byerekeye icungamutungo mu mwaka wa 2017. Yavuze ko umwanzuro wo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda yawufashe yabitekerejeho neza kandi ariyezeye.

Yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko yazindutse cyane ava iwabo mu Murenge wa Nyundo ajya kwiyamamariza mu Murenge wa Nyamyumba, igice kimwe yakigenze n’imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ahandi ahagenda n’amaguru.

Yagize ati “Nabyutse mva ku Nyundo iwacu ntega imodoka njya ingeza mu Mujyi wa Gisenyi. Nageze mu mujyi ntambika n’amaguru kugera kuri iyi hoteli […] Nta kibazo byanteye, naje n’amaguru, numvaga nta kibazo.”

Josiane yongeyeho ati “Ntabwo byambangamiye kuko nari nabyiyemeje. Numvaga bihagije ko ngenda n’amaguru, ngakora na siporo nabyo biba bikenewe.”

Imodoka yamugejeje mu Mujyi wa Rubavu rwagati aho zihagarara ahava n’amaguru yerekeza mu Murenge wa Nyamyumba kuri Inzozi Beach urenze gato uruganda rwa Bralirwa.

Abanyamakuru bahise bamwuzuraho bamubaza uko yakoze uru rugendo

Ku maso, yasaga n’umuntu unaniwe cyane ndetse yageze ahebereye irushanwa yakomeretse ino ry’igikumwe gusa ryo ngo ryagiriye ikibazo iwabo nyuma yo gutsitara.

Mwiseneza Josiane yavuze ko yavuye iwabo saa mbili z’igitondo agera ahabereye irushanwa saa saba n’igice.

Uyu mukobwa ufite uburebure bwa metero 1.70 n’ibiro 57, yabonye ’YES’ ebyiri imbere y’akanama gatanga amanota ku bakobwa bitabiriye iri rushanwa.

Mwiseneza Josiane yagenze n’amaguru iminota 40 ajya guhatana Miss Rwanda
Ino ry’igikumwe ryo ryagiriye ikibazo iwabo nyuma yo gutsitara
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • J.P.
    Ku wa 16-12-2018

    Disi afite ubushake. Ubundi mu Rwanda kugenda igihe kirekire biramenyerewe. Mu cyaro birashoboka kugenda amasaha arenze atatu.
    Ariko nyine muri Nyampinga ntibimenyerewe.
    Nifuza ko n’ubwo atatsinda, byibuze yazagenerwa igihembo cyihariye.
    Pierrot

  • J.P.
    Ku wa 16-12-2018

    Disi afite ubushake. Ubundi mu Rwanda kugenda igihe kirekire biramenyerewe. Mu cyaro birashoboka kugenda amasaha arenze atatu.
    Ariko nyine muri Nyampinga ntinimenyerewe.
    Nifuza ko n’ubwo atatsinda, byibuze yazagenerwa igihembo cyihariye.
    Pierrot

  • Bella
    Ku wa 16-12-2018

    Uyu munyamakuri ntari professional na mba. Urabaza ubusugi ukanabutindaho namunagani?
    Gufotora ayo mano wagirango ugaragaze iki? Smh

  • Bella
    Ku wa 16-12-2018

    Uyu munyamakuri ntari professional na mba. Urabaza ubusugi ukanabutindaho namunagani?
    Gufotora ayo mano wagirango ugaragaze iki? Smh

  • Erickson
    Ku wa 16-12-2018

    Kombona ari hatar? Gs bamufashe kbx...

  • Erickson
    Ku wa 16-12-2018

    Kombona ari hatar? Gs bamufashe kbx...

IZASOMWE CYANE

To Top