Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’, uyu munsi irakina na Mali mu mukino w’umunsi wa mbere w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.
Ni umukino wo mu itsinda E aho u Rwanda ruri kumwe na Mali, Uganda na Kenya.
Kubera ko Mali idafite ikibuga cyemewe na CAF na FIFA kuba cyakwakira imikino mpuzamahanga, uyu mukino urabera Agadir muri Maroc.
Ni umukino uteganyijwe ku isaha ya saa tatu z’ijoro z’i Kigali mu Rwanda.
Abakinnyi bose umutoza yitabaje bameze neza nta n’umwe ufite ikibazo ndetse bariteguye uretse Rafael York utarabona ibyangombwa byuzuye ku buryo ahita atangira gukinira Amavubi.
11 b’Amavubi umutoza Mashami ashobora kwitabaza
Umunyezamu: Mvuyekure Emery
Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul na Nirisarike Salomon
Abakina hagati: Yannick Mukunzi, Bizimana Djihad na Haruna Niyonzima
Ba rutahizamu: Byiringiro Lague, Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge

Ibitekerezo
patrick
Ku wa 1-09-2021ndi patrick mumiduha kabisa amavubi aransinda mali 2_0 murakoze
Ngabonzima maurice
Ku wa 1-09-2021Bsr nitwa Maurice njyewe nabonaga haruna atabanzamo kuko Hari kujyamo muhanjiri koko ducyeneye kwataka kdi amurusha nimbaraga
Ngabonzima maurice
Ku wa 1-09-2021Bsr nitwa Maurice njyewe nabonaga haruna atabanzamo kuko Hari kujyamo muhanjiri koko ducyeneye kwataka kdi amurusha nimbaraga
NTEZIYAREMYE Callixte
Ku wa 1-09-2021Andika Igitekerezo Hano
Haruna agomba kuvamo hakajyamo murumuna we