Siporo

Abafana ba APR FC, Gitinyiro Yacu basuye u Rwibutso rwa Gicumbi baremera umuturage utishoboye

Abafana ba APR FC, Gitinyiro Yacu basuye u Rwibutso rwa Gicumbi baremera umuturage utishoboye

Abafana b’ikipe ya APR FC bibumbiye mu itsinda rya Gitinyiro Yacu basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gicumbi bunamira imibiri ihashyinguye, banaremera umuturage utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyabaye ku munsi w’ejo hashize kuwa Gatandatu tariki ya 30 Kamena 2019, ni igikorwa Gitinyiro Yacu yateguye mu gihe mu Rwanda hibukwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Gitinyiro Yacu ivuga ko ari igikorwa batekereje muri iki gihe cy’iminsi 100 kugira ngo bakomeze kwifatanya n’abanyarwanda bose kandi babonereho n’umwanya wo gukundisha siporo abanyarwanda.

Uwineza Semanyenzi Joselyne ukuriye abafana ba Gitinyiro Yacu avuga ko iki gikorwa bagitekereje kuva kera, ngo basanze batabereyeho gufana gusa.

Yagize ati”Ni igikorwa twatecyereje kuva kera kuko muri Gitinyiro Yacu dufitemo ingeri zitandukanye, twararebye dusanga ntabwo turi abo gufana gusa ahubwo tugomba gushyira na siporo mu baturage batandukanye b’ingeri zose, twifuje kuza muri aka karere ka Gicumbi kuko ari na ho ikipe yacu yavukiye twumva byadutera ishema cyane kuba ariho twahera kugira ngo tuzajye no mu bindi bikorwa bitandukanye mu mpande zitandukanye z’igihugu ariko twabanje ku ivuko ry’ikipe yacu dukunda cyane”.

Gitinyiro Yacu ikaba yaroroje ndetse inaremera umuturage wo muri aka karere utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu murenge wa Kageyo witwa Mukakabera Immacule, akaba yashimiye aba bafana b’ikipe ya APR FC kuba baramutekerejeho.

Yagize ati”njyewe byandenze, nukuri bakibimbwira numvaga ntazi ibyo ari byo ariko kubera ko ntigeze mbisaba nta n’ubwo nari mbizi, nagiye kumva barabimbwiye, ariko ubwo ni ukubera Imana isezerano yatanze riba rigomba gusohora ku munsi runaka nabimenya ntabimenya ni umugisha w’Imana kandi ndahamya ntashidikanya ko iki gikorwa munkoreye kigiye guhindura ubuzima bw’umuryango wanjye tukava aho twari turi tukajya imbere, gusa ndashima ingabo z’igihugu zadutabaye tukaba tugihumeka”.

Igikorwa cyo koroza Immaculle no kumuremera kikaba cyaratwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 1.

Muri iyi gahunda kandi hari harimo amatsinda atandukanye y’abafana b’ikipe ya APR FC nka Zone 1, Intare za APR FC ndetse na Online Fan Club, bari baherekejwe na Munyarubuga Francois uzwi ku izina rya Songambere ushinzwe ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu mu bafana bose ba APR FC.

Nyuma y’igikorwa bari bateguye abakunzi b’iyi kipe ya APR FC berekeje ku Mulindi wa Byumba kureba ahiziritse amateka yo kubohorwa kw’igihugu akaba ari ho ikipe ya APR FC bafana yashingiwe.

Gitinyiro Yacu yari yaherekejwe n'abandi bafana ba APR FC
Inka yorojwe Immacule
Bagiye no ku Mulindi w'Intwari(aha ni mu ndake H.E yabagamo)
Bashyize indabyo ku Rwibutso rwa Gicumbi
Mu rugo rwa Immacule worojwe akanaremerwa n'abafana ba Gitinyiro Yacu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top