Abafana mu bushorishori bw’ibiti ku mukino wa Musanze na Gasogi nyuma y’icyemezo cya FERWAFA(AMAFOTO)
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’ ryemeje ko imikino yose ritegura igomba kubera mu muhezo bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, ku mukino wa Musanze FC abafana buriye inzu n’ibiti kugira ngo barebe uyu mukino.
Ni ingamba zafashwe nyuma y’uko mu Rwanda hagaragaye umuntu wanduye iki cyorezo gihangayikishije Isi, bikaba byakozwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya cyo.
Nyuma yo kubona itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu Rwanda hagaragaye umuntu ufite Coronavirus, FERWAFA binyuze kuri Twitter, yatangaje ko imikino ya yo yose igomba kubera mu muhezo.
"Nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere wanduye COVID-19. Turamenyesha abantu bose ko imikino yose mu marushanwa yose ategurwa na FERWAFA igomba gukinwa nta bafana bari ku kibuga uhereye uyu munsi kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza".
"FERWAFA ikomeje gukorana bya hafi n’inzego zose bireba kugira ngo dukomeze gukaza ingamba zose zafashwe zigamije gukumira no kwirinda icyorezo cya Coronavirus".
Umwe mu mikino Isimbi yagezeho ni uwo Musanze FC yakiriyemo Gasogi United kuri Stade Ubworoherane, abantu bari benshi imbere ya Stade babuze uko binjira kuko bitari byemewe.
Inzego z’umutekano zari zihari zicunga umutekano kugira ngo hatagira uwinjira.
Bitewe n’uburyo umupira uryoha abafana bari buriye ibiti bagera hejuru mu bushorishori ariko bagombaga kureba umupira uko byagenda kose.
Uyu mukino warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi nyuma y’uko amakipe yombi yagiye ahusha uburyo bwinshi nyuma yo kugorwa n’abanyezamu b’impande zombi.
Gahunda y’umunsi wa 24 wa Shampiyona
Ku wa Gatandatu
Heroes FC 2-2 Sunrise FC (3:00 PM, Bugesera Stadium)
Mukura VS 2-1 Bugesera FC (3:00 PM, Huye Stadium)
Musanze FC 0-0 Gasogi United (3:00 PM, Ubworoherane Stadium,)
Rayon Sports FC 1-1 Gicumbi FC (3:00 PM, Kigali Stadium)
Ku Cyumweru
Espoir FC vs APR FC (3:00 PM, Rusizi Stadium)
SC Kiyovu vs AS Kigali (3:00 PM, Mumena Stadium)
AS Muhanga vs Marines FC (3:00 PM, Muhanga Stadium)
Police FC vs Etincelles FC (3:00 PM, Kigali Stadium)

Ibitekerezo