Siporo

Abakinnyi 11 beza bamaze kugurwa mu makipe azakina shampiyona y’u Rwanda (AMAFOTO)

Abakinnyi 11 beza bamaze kugurwa mu makipe azakina shampiyona y’u Rwanda (AMAFOTO)

Isoko ry’abakinnyi mu Rwanda rigeze mu mahina, amakipe arimo kwiyubaka yitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-22, hari ayatangaje ko yasoje hari n’andi acyongeramo abakinnyi.

Ubusanzwe isoko rikaba rizafungwa tariki ya 18 Ukwakira 2021. Muri iyi nkuru tugiye kureba abakinnyi baguzwe, dukore ikipe y’abakinnyi 11 beza aho isoko rigeze aha.

Amakipe nka APR FC yanatangaje ko yavuye ku Isoko, nta mukinnyi wayo n’umwe uri muri uru rutonde rw’abakinnyi 11 beza bamaze kugurwa muri shampiyona y’u Rwanda.

AS Kigali niyo ifitemo abakinnyi benshi(4), ndetse ifatwa nk’iy’iyubatse kurusha andi makipe.

Ntwari Fiacre – AS Kigali

Ntwari Fiacre ni umunyezamu ukiri muto urimo uzamuka neza, yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, aza kuzamurwa muri APR FC nkuru yaje kumutiza muri Marines muri 2020, yakinnyeyo umwaka umwe, AS Kigali ihita imugura, kugeza ubu ni na we nimero ya mbere w’iyi kipe.

Rukundo Denis – AS Kigali

Ni myugariro wo ku ruhande rw’iburyo, yakiniraga ikipe ya Police FC yo muri Uganda, ikipe ya AS Kigali ikaba yaramusinyishije imyaka 2. Uyu mukinnyi afatwa nka nimero ya kabiri mu ikipe y’igihugu inyuma ya Omborenga Fitina.

Muvandimwe JMV – Rayon Sports

Ni umukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira. Ni umukinnyi wari usoje amasezerano ye muri Police FC ntiyongererwa ahita yerekeza muri Rayon Sports.

Lamine Moro – AS Kigali

Ni myugariro w’umunya-Ghana ukina mu mutima w’ubwugarizi, si mushya mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba kuko yakinaga muri Tanzania mu ikipe ya Yanga yanabereye kapiteni, yaje muri AS Kigali nyuma yo gutandukana n’iyi kipe. Yasinye imyaka 2.

Kato Samuel – Bugesera FC

Ni umukinnyi w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya KCCA muri Uganda. Uyu musore ukina mu mutima w’ubwugarizi akaba yaramaze gusinya imyaka 2 muri Bugesera FC.

Niyonzima Olivier Seif – AS Kigali

Niyonzima Olivier Seif yakiniraga APR FC umwaka ushize w’imikino, ndetse yari no mu bakinnyi iyi kipe yatangaje ko yongereye amasezerano gusa nyuma iza kwemeza ko yatandukanye na we, uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati akaba yarahise asinyira AS Kigali imyaka 2.

Kakule Mugheni Fabrice – AS Kigali

Yakiniraga AFC Leopards yo muri Kenya, uyu musore wakiniye amakipe nka Kiyovu Sports na Rayon Sports mu Rwanda, yaje kwemera gukinira AS Kigali mu myaka ibiri iri imbere.

Rharb Youssef – Rayon Sports

Rharb Youssef ni umwarabu ukomoka mu gihugu cya Maroc, ashobora gukina anyura ku mpande cyangwa n’inyuma y’umwataka, yasinyiye Rayon Sports umwaka umwe, akaba yari umukinnyi wa Raja Casablanca, yaje mu Rwanda binyuze mu masezerano y’ubufatanye Rayon Sports yasinyanye n’iyi kipe yo muri Maroc.

Hakizimana Muhadjiri – Police FC

Ni umunyarwanda wakiniraga ikipe ya AS Kigali, nyuma yo gusoza amasezerano ye akaba yarahise yerekeza mu ikipe y’abashinzwe umutekano w’igihugu ya Police FC.

Onana Willy Essombe – Rayon Sports

Ni rutahizamu w’umunya – Cameroun uheruka gusinyira Rayon Sports imyaka 2 nyuma yo gutsinda igeragezwa, mu mikino ya gicuti 4 amaze gukina yayitsindiye ibitego 3, ni umukinnyi wagaragaje ko azatanga akazi gakomeye.

Saddick Souley – Bugesera FC

Saddick Souley ni rutahizamu ukomoka muri Ghana wakiniraga ikipe ya Espoir FC, uyu rutahizamu akaba yaraje kubengukwa n’ikipe ya Bugesera FC iramusinyisha, ni umwe mu bakinnyi bazatanga akazi.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top