Siporo

Abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze bahiriwe n’impera z’icyumweru uretse Yannick Mukunzi wayisoje nabi

Abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze bahiriwe n’impera z’icyumweru uretse Yannick Mukunzi wayisoje nabi

Amakipe agera kuri 5 akinamo abanyarwanda hanze yarwo, yari yakomeje shampiyona aho 3 muri yo yatsinze, imwe ikanganya ni mu gihe Yannick Mukunzi na Sandvikens IF ari bo batsinzwe.

Zari impera z’icyumweru nziza kuri Rwatubyaye Abdul na FC Shkupi muri Macedonia, ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021 ubwo banyagiraga Skopje 4-1 mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona.

Uyu musore akaba yarahise afata indege yerekeza muri Maroc yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu asize ikipe ye ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 10.

Rafael York ku wa Gatandatu yinjiye mu mibuga ku munota wa 78 asimbura Linner mu mukino w’umunsi wa 18 w’icyiciro cya kabiri muri Sweden ikipe ye ya AFC Eskilstuna yatsinzemo 2-1.

Uyu mukinnyi na we witezwe gusanga Amavubi Agadir muri Maroc asize ikipe ye ku mwanya wa 8 n’amanota 25 ni mu gihe ikipe ya mbere ari Helsingborg ifite 34.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, byari byiza kuri myugariro Ngwabije Bryan Clovis ukinira SC Lyon mu Bufaransa utegerejwe mu Mavubi, aho batsinze Toulon mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona, ubu iri ku mwanya wa wa 9 n’amanota 4 mu gihe Grasse ya mbere ifite 10.

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bubiligi yari yakomeje, KMSK Deinze ya Bizimana Djihad yari yasuye Lommel mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona, amakipe yombi yanganyije 2-2, ni umukino Bizimana Djihad yakinnye iminota 90. Iyi kipe iri ku mwanya wa 3 n’amanota 5 ni mu gihe Westerlo ya mbere ifite 7.

Ntabwo byagendeyekeye neza Yannick Mukunzi na Sandvikens IF mu cyiciro cya gatatu muri Sweden aho bakinaga umunsi wa 18 wa shampiyona, uyu munyarwanda yari mu kibuga iminota 90 yose mu mukino batsinzwemo na Gefle 1-0. Sandvikens IF iri ku mwanya wa 2 n’amanota 39 ni mu gihe Brommapojkarna.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top