Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima avuga ko atigeze avuga ko agiye gusezera nk’uko byakomeje gutangazwa ndetse akabazwa igihe azasezerera.
Mbere y’umukino wa Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021 wabaye mu kwezi gushize, uyu mukinnyi yavuze ko ari mu minsi ye ya nyuma mu ikipe y’igihugu.
Ubwo Amavubi yari atsinze uyu mukino, yavuze ko u Rwanda ruramutse rugize amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika yahita asezera.
Nyuma yo kubura iyi tike, Haruna Niyonzima abajijwe iki kibazo yavuze ko afite abajyanama ndetse n’abatoza niyicarana nabo agasanga gusezera ari ngombwa azabikora kandi nibamubwira ko agikenewe ntaho azajya, ni mu gihe we yivugiye ko agifite imbaraga zo gukina.
Aganira na Spoti Xtra, Haruna Niyonzima yavuze ko abantu bamwumvise nabi kuko we ngo yavuze ko yagombaga gusezera nyuma y’igikombe cy’Afurika gusa ngo aracyafite byinshi byo guha igihugu.
Ati"abantu benshi ntabwo basobanukiwe neza n’ibyo nashakaga kuvuga. Icyo nashakaga gusobanura ni uko iyo u Rwanda ruza kubona itike yo gukina itike y’igikombe cy’Afurika, nyuma yacyo nari gusezera."
"Ariko ku bw’amahirwe make itike yarabuze, rero ntabwo nasezera kuko mfite intego zanjye ku giti cyanjye nshaka kugeraho ndi kumwe n’ikipe y’igihugu."
Haruna Niyonzima yatangiye gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri 2007, akaba amaze kuyikinira imikino 105.

Ibitekerezo