Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda mu mukino w’amagare, nyuma yo gutandukana na Dimenshion Data yo muri Afurika y’Epfo, Mugisha Samuel ndetse na Mugisha Moise basinye umwaka umwe mu ikipe ya lmp-La Roche Vendée Cycling yo mu Bufaransa.
Nyuma y’imyaka 3 akinira ikipe yo muri Afurika y’Epfo ya Dimension Data for Quhubeka, mu Kwakira 2019 yatangaje ko yatandukanye n’iyi kipe nyuma yo gusoza amasezerano ye.
Uyu musore akaba yamaze gusinya umwaka umwe mu ikipe ya lmp-La Roche Vendée Cycling ibarizwa mu mujyi wa Nantes mu gihugu cy’u Bufaransa.
Mugisha Samuel biteganyijwe ko azatangira gukinira iyi mu kwezi kwa Mbere k’umwaka utaha wa 2020 cyane ko n’amasezerano ye ari ay’umwaka w’imikino wa 2020.
Mugisha Moise wakiniraga ikipe ya Fly Cycling Club nawe akaba yasinye umaka umwe muri iyi kipe, bakaba basinyiye mu Rwanda muri Hill Top.
Mugisha Samuel na Muisha Moise bagiye gukina mu Bufaransa nyuma Areruya Joseph ukinira ikipe ya Delko–Marseille Provence.
Mugisha Samuel w’imyaka 21, yegukanye Tour du Rwanda 2018, yazamukiye muri Benediction Club y’i Rubavu mu 2016, ayivamo yerekeza muri Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo mu 2017.

Ibitekerezo