Siporo

Twahirwa Alfred yongeye gutorerwa kuyobora FERWAHAND

Twahirwa Alfred yongeye gutorerwa kuyobora FERWAHAND

Twahirwa Alfred yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

Ni mu matora y’iri Shyirahamwe yabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2026 mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe.

Iyi nama yabereye Hilltop Hotel ikaba yaratorewemo Komite Nyobozi nshya ya FERWAHAND.

Twahirwa Alfred wayoboraga iri Shyirahamwe, akaba yari n’umukandida rukumbi kuri uyu mwanya yaje kongera kugirirwa icyizere cyo gukomeza kuyobora iri Shyirahamwe mu yindi myaka ine iri imbere aho manda ye izarangira 2030.

Visi perezida wa mbere yabaye Dr Akumuntu Joseph wiyamamazaga wenyine na we kuri uyu mwanya kimwe na Masengesho Dominique watorewe kuba visi perezida wa kabiri.

Tuyisenge Pascal wari usanzwe ari Umunyamabanga mukuru w’iri Shyirahamwe, yongeye gutorerwa kuguma kuri uyu mwanya na we akaba yariyamamazaga wenyine.

Niyomutuye Marie Chantal ni we watorewe kuba umubitsi wa FERWAHAND ahigitse Dusengimana Florentina bari bahatanye.

Twahirwa Alfred yongeye gutorerwa kuyobora FERWAHAND
Dr Akumuntu Joseph Visi perezida wa mbere
Visi perezida wa kabiri, Masengesho Dominique
Umunyamabanga yakomeje kuba Tuyisenge Pascal
Umubitsi yabaye Niyomutuye Marie Chantal
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top