Adil Erradi yatangaje 18 azifashisha ku mukino wa Rayon Sports batarimo Manzi na Mangwende
Umutoza w’ikipe ya APR FC, Mohammed Adil Erradi yatangaje abakinnyi 18 azifashisha ku mukino w’umunsi wa 15 azakiramo Rayon Sports ku munsi w’ejo, ni urutonde rutagaragaramo myugariro Mangwende na kapiteni Manzi Thierry.
Uyu mukino uzabera kuri Stade Amahoro i Remera ku munsi w’ejo saa 15:00’.
Nk’uko bigaragara ku rutonde uyu mutoza yatangaje ni uko kapiteni w’iyi kipe, Manzi Thierry na myugariro wo ku ruahnde rw’ibumoso, Imanishimwe Emmanuel Mangwende batazakina uyu mukino.
N’ubwo hari amakuru avuga ko aba basore ari bazima ndetse bazanakina uyu mukino ahubwo ari ukwica mu mutwe ‘mind game’ Rayon Sports bazahura, urubuga rw’iyi kipe ruvuga ko aba basore bombi batazakina kubera ikibazo cy’imvune.
Ku ruhande rwa Rayon Sports nayo yatangaje 18 batarimo Kakule Mugheni Fabrice ndetse na Rugwiro Herve urimo gukurikiranwa na leta kubera kumbuka umupaka ajya DR Congo nta burenganzira yabiherewe n’ibiro by’abinjira n’abasohoka.

Ibitekerezo