Akunda Yannick na York, umukinnyi w’ibihe byose kuri we, byinshi kuri Sven Kalisa ukina i Burayi wifuza gukinira Amavubi
Sven Kalisa ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Atert Bissen mu cyiciro cya 2 muri Luxembourg, avuga ko inzozi afite ari ukuzakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda nubwo atarahamagarwa na rimwe.
Uyu musore w’imyaka 24 ufatanya akazi ko gukina no kwigisha, yavutse tariki ya 14 Werurwe 1997, avukira Luxembourg ari n’aho yakuriye, akaba avuka ku babyeyi b’abanyarwanda.
Mu kiganiro cy’umwihariko yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yatangiye gukina afite imyaka 6, akaba yaranagize amahirwe yo gukinira amakipe y’igihugu y’abato ya Luxembourg (U-15, U-17, U-19, na U-21)
Avuga ko yifuza gukinira u Rwanda nubwo nta muntu n’umwe uramwegera ariko yizera ko umunsi umwe bizabaho.
Ati “ndabyifuza cyane, bizaba ari amahirwe adasanzwe gukinira igihugu cyanjye. Ntabwo baramvugisha ariko ndategereje.”
Avuga ko umupira w’u Rwanda awukurikirana gake, gusa ngo mu bakinnyi b’abanyarwanda yemera, ni Yannick Mukunzi na Rafael York bakina muri Sweden nubwo ahamya ko nta mubano wihariye bafitanye.
Ati “umupira w’u Rwanda nywukurikirana gake. Abakinnyi b’u Rwanda nkunda, nkunda Yannick Mukunzi na Rafael York ariko nta mubano wihariye dufitanye.”
Agaruka ku mukinnyi w’ibihe byose kuri we w’u Rwanda, yavuze ko ari Jimmy Gatete kuko yajyanye u Rwanda mu gikombe cy’Afurika.
Ati “Jimmy Gatete, kuri njye ni we watumye igihugu cyacu kibona itike y’igikombe cy’Afurika.”
Aheruka mu Rwanda imyaka 4 ishize, yarahakunze cyane kuko yumvaga n’ubundi ari mu rugo ndetse ngo ahafite inshuti nyinshi n’umuryango.
Ati “inshuro ya nyuma mperuka mu Rwanda ni mu myaka 4 ishize. Narahakunze cyane kuko numvaga n’ubundi ndi mu rugo, nahabonye inshuti nyinshi n’umuryango.”
Sven Kalisa avuga ko ikipe y’igiugu y’u Rwanda ari ikipe nziza ifite abakinnyi bafite impano ndetse bazayigeza kuri byinshi nubwo uyu mwaka wa 2021 utagenze neza.
Mu rugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru, avuga yifuza kugera kure hashoboka kandi akaba yizeye ko azabigeraho.

Ibitekerezo