AMAFOTO: Abasore b’Amavubi bakoze imyitozo ya mbere bitegura umukino wa Mozambique na Cameroun
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye imyitozo yitegura imikino ibiri yo mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021 aho ruzahura na Mozambique na Cameroun mu mpera z’uku kwezi.
Ku wa Gatandatu w’icyimweru gishize nibwo umutoza yahamagaye abakinnyi 31 azifashisha muri uyu mukino.
Ku munsi w’ejo nibwo batangiye umwiherero urimo kuberera muri La Palisse Hotel i Nyamata, aho babanje gupimwa icyorezo cya Coronavirus, ibisubizo bikaba byabonetse mu gitondo aho bahise batangira imyitozo.
Uyu munsi saa 9h nibwo batangiye imyitozo aho yabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, ku ikubitiro ikaba yatangiranye n’abakinnyi bakina mu Rwanda ni mu gihe 7 bakina hanze y’u Rwanda bazaza nyuma.
Umukino w’u Rwanda na Mozambique ukaba uzabera mu Rwanda ku wa 24 Werurwe ni mu gihe uwa Cameroun uzabera muri Cameroun tariki ya 31 Werurwe 2021.
Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun niyo iyoboye itsinda n’amanota 10, Mozambique 4 inganya na Cape Verde mu gihe u Rwanda rufite 2.

Ibitekerezo