Imyidagaduro

Amagambo Miss Nishimwe Naomie yabwiye imfura ye yitegura kwibaruka

Amagambo Miss Nishimwe Naomie yabwiye imfura ye yitegura kwibaruka

Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie n’umugabo we, Michael Tesfay baritegura kwibaruka imfura yabo y’umuhungu bahise baragize Imana.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Naomie yagaragaje ibyishimo atewe no kuba agiye kwibaruka imfura ye, avuga ko ari igitangaza kandi asubijwe amasengesho yasenze.

Ati "Ni umuhungu, ku muhungu wacu w’agaciro, igitangaza cyacu gito. Igisubizo cy’amasengesho yacu. Waremwe mu buryo bw’igitangaza n’Imana. Ndetse na mbere y’uko ngufata mu maboko yanjye, Imana irakuzi, iragukunda kandi ifite umugambi mwiza ku buzima bwawe.”

Muri Kanama 2026 nibwo Miss Nishimwe Naomie yagaragaje bwa mbere ko atwite yitegura kubaruka imfura ye na Tesfay.

Nyuma y’uko tariki ya 1 Mutarama 2024 yambitswe impeta na Michael Tesfay ukomoka muri Ethiopia, tariki ya 27 Ukuboza 2024 nibwo bakoze ubukwe bemeranya kubana akaramata.

Miss Nishimwe Naomie na Tesfay baritegura kwibaruka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top