Siporo

Amakipe 16 niyo azitabira Tour du Rwanda 2021

Amakipe 16 niyo azitabira Tour du Rwanda 2021

Amakipe 16 harimo 3 y’u Rwanda niyo azitabira isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda rya Tour du Rwanda 2021.

Nyuma yo kugenda hatangazwa buri kipe izitabira iri siganwa mpuzamahanga, kuri ubu byemejwe ko amakipe 16 ari yo azakina iri siganwa riteganyijwe kuva tariki ya 2 kugeza 9 Gicurasi 2021.

Ni isiganwa rizaba riba ku nshuro ya 3 riri ku rwego rwa 2.1, mu nshuro 2 zabanje nta munyarwanda wigeze ubasha kuryegukana.

Muri aya makipe uko ari 16 azitabira iri siganwa, amakipe nka Tarteletto-Isorex yo mu Bubiligi, B&B Hotel yo mu Bufaransa na Team Medellin yo muri Colombia zizaba ziyitabiriye bwa mbere.

Amakipe 16 azakina Tour du Rwanda

1. Team Rwanda (izaba iri mu rugo)
2. Benediction Ignite (izaba iri mu rugo)
3. Skol Adrien Cycling Academy (izaba iri mu rugo)
4. Start Up Nation (Israel)
5. Total Directe Energie (u Bufaransa)
6. Androni Giocattoli (u Butaliyani)
7. B & B Hotel p/b KTM (u Bufaransa)
8. Team Medellin (Colombia)
9. Tarteletto Isorex (u Bubiligi)
10. Wildlife Generation Pro Cycling (Amerika)
11. Team TSG Terengganu (Malaysia)
12. Equipe Nationale d’Algerie (Algeria)
13. Ethipoa National Team (Ethiopia)
14. Eritrea National Team (Eritrea)
15. Team Bike Aid (u Budage)
16. Team Pro Touch (Afurika y’Epfo)

Uduce twose twa Tour du Rwanda

Agace ka 1: Kigali Arena-Rwamagana: 115’6 km
Agace ka 2: Kigali (MIC)-Huye: 120,5 Km
Agace ka 3: Nyanza-Gicumbi: 171,6 Km
Agace ka 4: Kigali (Kimironko)-Musanze : 123,9 Km
Agace ka 5: Nyagatare-Kigali : 149,3 Km
Agace ka 6: Kigali-Kigali: 152,6 Km
Agace ka 7: Kigali-Kigali: 4,5 Km (ITT)
Agace ka 8: Kigali (Canal Olympia) Kigali (Canal Olympia): 75, 3 Km

Amakipe 16 niyo azitabira Tourdu Rwanda 2021
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top