Amakipe arenga 20 ni yo yamaze kwemeza kuzitabira irushanwa ngaruka mwaka mu mukino wa Volleyball ryo kwibuka Padiri Kayumba ‘Memorial Kayumba’, wahoze ari umuyobozi w’Ishuri GSO Butare Indatwa n’Inkesha witabye Imana.
Iri rushanwa rizaba riba ku nshuro ya 11, rizaba tariki ya 7 na 8 Werurwe 2020 muri GSO Butare Indatwa n’Inkesha.
Ni irushanwa rizakinwa mu byiciro bitandukanye, nko mu cyiciro cya mbere mu bagabo hazaba harimo; UTB, REG, APR, Kirehe na Amical de Bujumbura. Mu cyiciro cya kabiri hazitabira; St Joseph, GSOB, CXR, PSVF
Mu bagore amakipe yamaze kwemeza kwitabira harimo; UTB, Ruhango, KVC. Si ibi byicro gusa kuko hazaba harimo n’icyicro cyo mu mashuri ‘Colleges’, hazitabira; UR Colleges (Men & Women), IPRC Musanze, IPRC Huye, Regina Pacis, IPRC Kigali.
Hari kandi n’icyiciro cy’abakanyujijeho harimo amakipe nka; Tout Age, Umucyo, True Family (Nyanza), Vision Jeunesse Nouvelle, Kudum, Relax, Mamba.
Iri rushanwa rizagaragaramo umukino umukino wo koga uzakinwa ku nshuro ya mbere, uzitabirwa n’amakipe 4 ari yo; GSOB, CVSM, Nyamasheke na Karongi.
Amakipe 3, Gisagara, APR WVC na RRA ntabwo aremeza kuzitabira iri rushanwa, biteganyijwe uzafata umwanzuro bitarenze ku wa 4.
Padiri Kayumba Emmanuel wibukwa ku nshuro ya 11, yitabye Imana muri 2009 akaba yari umuyobozi wa GSO Butare Indatwa n’Inkesha, akaba ari umwe mu bantu bitanze kandi bagize uruhare mu iterambere ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda.

Ibitekerezo