Nyuma y’uko yitwaye neza muri ¼ cya Euro 2020, ikipe y’igihugu ya Espagne n’u Butaliyani zakatishije itike ya ½.
Mu ijoro ryakeye nibwo hatangiye imikino ya ¼ mu gikombe cy’u Burayi, Espagne byaje kuyisaba gutegereza penaliti kugira ngo isezerere Switzerland.
Espagane yatangiye umukino ishaka igitego hakiri kare iza no kukibona ku munota wa 8 kitsinzwe na Denis Zakaria, ni nyuma y’ishoti Alba yari ateye mu izamu.
Espagne yakomeje gushyira igitutu kuri Switzerland ntiyayiha agahenge, irayisatira ariko kureba mu izamu ngo batsinde igitego cya 2 ntibyakunda cyane ko nta na mahirwe menshi akomeye babonye mu gice cya mbere. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.
Kimwe no mu gice cya mbere, icya kabiri, Espagne yasatiriye ariko Switzerland wabonaga yahinduye umuvuno, yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 68 gitsinzwe na Xherdan Shaqiri ku mupira yari ahawe na Remo Freuler.
Switzerland yaje kugira ibyago ibona ikarita itukura yahawe na Remo Freuler ku munota wa 77, ni nyuma y’ikosa yakoreye Gerard Moreno.
Amakipe yombi yagerageje gushaka uko yatsinda igitego cy’intsinzi ariko Switzerland yari yugarijwe cyane na Espagne ibasha kwihagararaho iminota 90 irangira ari 1-1, bashyiraho inyongera nayo irangira nta mpinduka.
Hahise hitabazwa penaliti maze Espagne ikomeza itsinze penaliti 3-1. Mario Gavranovic
wa Switzerland ni we wenyine wayinjije ni mu gihe, Fabian Schaer, Manuel Akanji na Ruben Vargas bazihushije, ku ruhande rwa Espagne Sergio Busquets yayihushije, Daniel Olmo, Rodri, Gerard Moreno na Mikel Oyarzaba barazinjiza.
Undi mukino wabaye u Butaliyani bwasezereye u Bubiligi butsinze ibitego 2-1, Nicolas Barella ku munota wa 31 na Lorenzo Insigne ku munota wa 44 nibo batsindiye u Butaliyani, ni mu gihe u Bubiligi bwatsindiwe na Romelu Lukaku kuri penaliti mu minota y’inyongera y’igice cya mbere. ½ Espagne izahura n’u Butaliyani.

Ibitekerezo
-xxxx-
Ku wa 3-07-2021Isimbi murabasha kbx