Siporo

Amakipe yose yamaze kubona itike ya 1/8 muri Euro n’uko azahura

Amakipe yose yamaze kubona itike ya 1/8 muri Euro n’uko azahura

Mu ijoro ryakeye nibwo imikino y’amatsinda muri Euro 2020 yaraye isojwe ubwo hakinaga itsinda F, ikipe ya Portugal yanganyije na France 2-2 mu gihe u Budage bwanganyije na Hungary 2-2, muri iri tsinda hasigaye Hungary gusa.

Ni imikino yabereye rimwe ku isaha ya saa tatu z’ijoro, hari hitezwe kureba niba ikipe ya Portugal ya Cristiano Ronaldo ifite iki gikombe iza gusezererwa itageze mu matsinda, ariko yaje kubona itike ya 1/8 nyuma yo kunganya n’u Bufaransa 2-2.

Ibitego bya Portugal byatsinzwe na Cristiano Ronaldo mu gihe iby’u Bufaransa byatsinzwe na Karim Benzema. Muri iri tsinda kandi Hungary yanganyije n’u Budage 2-2.

U Bufaransa bwahise buyobora itsinda n’amanota 5, bukurikirwa n’u Budage n’amanota 4 bahise banazamukana ariko na Portugal nayo yari ifite amanota 4 yazamukanye nazo nk’imwe mu makipe yatsinzwe neza.

Amakipe yose yabonye itike ya 1/8 n’uko azahura

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021

• Pays de Galles vs Denmark (18:00)
• U Butaliyani vs Autriche (21:00)

Ku Cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021

• U Buholandi vs Repubulika ya Tchèque (18:00)
• U Bubiligi vs Portugal (21:00)

Ku wa Mbere tariki ya 28 Kamena 2021

• Croatia vs Espagne (18:00)
• U Bufaransa vs u Busuwisi (21:00)

Ku wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021

• U Bwongereza vs u Budage (18:00)
• Suède vs Ukraine (21:00)

Ibitego byose byari penaliti
Cristiano Ronaldo yatsindiye Portugal ibitego 2 muri uyu mukino
Benzema yatsindiye u Bufaransa ibitego 2
Cristiano na Benzema batsindiye amakipe yabo bagenda baganira, banakinanye muri Real Madrid
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top