Siporo

APR FC ifashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Espoir FC

APR FC ifashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Espoir FC

Ikipe ya APR FC itsinze Espoir FC ibitego 3 kuri 1 mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Ni umukino APR FC yari yakiriye Espoir FC ku kibuga cya Kigali i Nyamirambo ku isaha ya saa 15:00’.

Ni umukino amakipe yombi yatangiye ubona ashaka igitego, APR FC niyo yasatiraga cyane ariko nayo ubona ko ikina umupira udashimishije cyane.

Nta mahirwe menshi yigeze aboneka mu gice cya mbere, na make yabonetse amakipe yombi yagowe no kuyabyaza umusaruro.

Ku munota wa 18, nibwo Espoir FC yabonye amahirwe ya mbere akomeye ari nayo yonyine yabonye mu gice cya mbere, Kyambade yisanze mu rubuga rw’amahina wenyine, acunga uko Rwabugiri ahagaze, aramuroba ariko ahita awukuramo.

Nyuma y’umunota umwe gusa, ku munota wa 19, Niyomugabo Claude yazamukanye umupira awuha Djabel wahise yongera aramucomekera ahindura umupira imbere y’izamu maze Mushimiyimana Janvier agiye kuwukuraho ahita yitsinda igitego.

Amakipe yombi yakomeje gukina ubona ko ashaka ibindi bitego ariko igice cya mbere kirangira nta zindi mpinduka zibaye.

APR FC yatangiranye imbaraga igice cya kabiri ku munota wa 46, Djabel yahinduye umupira imbere y’izamu Lague atera ishoti rikomeye mu izamu, umunyezamu awukuramo, abakinnyi bahita bawukura imbere y’izamu usanga Sefu aho ahagaze ahita atera mu izamu adahagaritse nawo umunyezamu awukuramo.

Ku munota wa 49, Bukuru Christophe yahushije igitego nyuma y’umupira yari ahawe na Danny Usengimana ariko agerageje kuroba umunyezamu umupira ujya hanze.

Kyambadde Fred yishyuriye Espoir FC nyuma yo gucenga ba myugariro ba APR FC ku mupira acomekewe na Musasizi John mu rubuga rw’amahina.

Mohammed Erradi yahise akora impinduka 2 zihuse ku munota wa 60, Lague na Bukuru Christophe bavamo, hinjiramo Placide na Buteera Andrew.

Ku munota wa 61 byahise bimuha igitego cyatsinzwe na Niyomugabo Claude ku mupira yari ahawe na Manishimwe Djabel nyuma yo guhererekanya neza na Nshuti Innocent.

Ku munota wa 63, Danny Usengimana yaboneye APR FC igitego cya 3 ku mupira Djabel yateye mu izamu umunyezamu akawukuramo, Danny wari wakurikiye ahita asongamo.

Ku munota wa 73, APR FC yakoze impinduka za nyuma havamo Sefu hinjiramo Mushimiyimana Mohammed.

APR FC yakomeje gusatira ishaka kongera umubare w’ibitego na Espoir FC ishaka kwishyura ariko umukino urangira ari 3-1.

Gutsinda uyu mukino APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 21, Police FC ifite 18 na Mukura 17 ariko zo zikaba zitarakina umukino w’umunsi wa 9.

Dore gahunda yose y’umunsi wa 9

Ku wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo 2019

Gasogi United 1-1 Musanze FC (Stade de Kigali, 15h00)

Ku wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2019

Sunrise FC vs Heroes FC (Nyagatare Stadium, 15h00)
APR FC vs Espoir FC (Stade de Kigali, 15h00)

Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2019

Marines FC vs AS Muhanga (Umuganda Stadium, 15h00)
AS Kigali vs Kiyovu Sports (Stade de Kigali, 15h00)

Ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2019

Gicumbi FC vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 15h00)
Bugesera FC vs Mukura VS (Stade Bugesera, 15h00)
Etincelles FC vs Police FC (Stade Umuganda, 15h00)

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top