Siporo

Rutahizamu wa APR FC yirukanywe mu mwiherero w’Amavubi

Rutahizamu wa APR FC yirukanywe mu mwiherero w’Amavubi

Rutahizamu wa APR FC, Uwiyaremye Fidali yirukanywe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu kubera amakosa arimo gukererwa.

Fidali yari yahamagawe mu bakinnyi umutoza Stephen Constantine azifashisha mu guhangana na Mali mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Ejo hashize ku wa Kane akaba ari bwo aya Mavubi yatangiye umwiherero aho bagombaga kuhagera bitarenze saa 12h30’ kuko saa 13h30’ bagombaga gukora inama bamaze kurya.

Gusa uyu rutahizamu wa APR FC akaba yarahageze inama yarangiye kandi atanavuze impamvu.

Byaje kuba bibi ubwo saa 17h00’ isaha ya y’imyitozo yageraga ariko uyu rutahizamu akaza kuhagera akereweho iminota hafi 20, Stephen Constantine akaba yarahise amubwira kwisubirirayo agafata ibikapu bye akitahira.

U Rwanda ruzakina na Mali muri Mali tariki ya 13 Ugushyingo ni mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 17 Ugushyingo 2026.

Kugeza ubu mu itsinda K, u Rwanda ni rwo ruyoboye itsinda K n’amanota 6 runganya na Mali, Cape Verde na Liberia zikagira ubusa.

Fidali yasezerewe mu mwiherero w'ikipe y’igihugu Amavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top