Siporo

APR FC igiye gukina umukino wa gicuti mpuzamahanga

APR FC igiye gukina umukino wa gicuti mpuzamahanga

Mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ya CAF Champions League izahagarariramo u Rwanda, APR FC igiye gukina umukino wa gicuti na AS Maniema yo muri DR Congo.

Uyu mukino uteganyijwe ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021 mu Rwanda ku kibuga cya Shyorongi aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo.

Iyi kipe ikaba igiye gukina uyu mukino wa gicuti nyuma y’ibyumweru 3 ikora imyitozo.

AS Maniema igiye gukina na APR FC nyuma y’uko yari yakinnye imikino 2 na AS Kigali yose ikayitsinda.

APR FC ikaba izatangira imikino Nyafurika ihura na Mogadishu City Club yo muri Somalia, umukino ubanza uzaba tariki ya 12 Nzeri ubere muri Djibouti ni mu gihe uwo kwishyura uzaba tariki ya 19 Nzeri.

APR FC igiye gukina umukino wa gicuti na AS Maniema
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top