Siporo

APR FC itsinze Heroes ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona

APR FC itsinze Heroes ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona

APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 34 nyuma yo gutsinda Heroes FC igitego kimwe ku busa mu mu mukino w’umunsi wa 14.

APR FC yari itaratsindwa umukino n’umwe muri shampiyona, ku kibuga cya Bugesera FC yari yasuyemo Heroes iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 8.

APR FC ya mbere ku rutonde, umukino yawutangiye ishyira igitutu kuri Hereroes FC maze ku munota wa 13 Manishimwe Djabel atsindira APR FC igitego cya mbere ku mupira wahindiwe na Yusunu ubwugarizi bwa Heroes bukawukuraho ugasanga Djabel aho ahagaze agahita atsinda igitego cya mbere.

APR yakomeje gusatira ishaka n’ikindi gitego ariko amahirwe babonye ntibayabyaza umusaruro. Igice cya mbere kirangira ari 1-0.

APR FC mu gice cya kabiri yasatiriye cyane ishaka ibindi bitego, yagiye ibona amahirwe menshi ariko ba rutahizamu barimo Danny Usengimana ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

Umukino warangiye ari igitego kimwe ku busa. APR FC ikaba yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 34.

Igitego Djabel yatsinze Heroes
Igitego Djabel yatsinze Heroes

Dore indi mikino y’umunsi wa 14 yabaye n’iteganyijwe ku munsi w’ejo

Tariki ya 14 Ukuboza 2019

Gasogi United 1-1 AS Kigali (Stade de Kigali, 15h00)
Heroes FC 0-1 APR FC (Stade Bugesera, 15h00)
Gicumbi FC 1-2 Bugesera FC (Stade Mumena)

Tariki ya 15 Ukuboza 2019

Rayon Sports FC vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15h00)
Musanze FC vs Etincelles FC (Stade Ubworoherane, 15h00)
SC Kiyovu vs Police FC (Stade Mumena, 15h00)
Sunrise FC vs Marines FC (Stade Nyagatare, 15h00)
Espoir FC vs AS Muhanga (Stade Rusizi, 15h00)

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top